Intore Tuyisenge agiye kuvugurura zimwe mu ndirimbo ze

Umuhanzi Intore Tuyisenge avuga ko agiye kuvugurura zimwe mu ndirimbo ze, zivuga ku iterambere ry’Igihugu ndetse no kuri gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuturage.

Tuyisenge aganira na Minisitiri Gatabazi
Tuyisenge aganira na Minisitiri Gatabazi

Umuhanzi Tuyisenge yabitangaje tariki ya 3 Ugushyingo 2022 mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, avuga ko impamvu agiye kuvugurura izi ndirimbo ze yasohoye kera, ari ukugira ngo yongeremo gahunda n’ibikorwa Leta igezeho ubu.

Ati “Duherutse kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV tuganira ku bihangano byanjye, angira inama ko mu ndirimbo zimwe mfite zivuga kuri gahunda za Leta zishobora kuvugururwa, zikongerwamo izindi gahunda Leta iba yarakoze”.

Tuyisenge avuga ko Minisitiri Gatabazi yamuhaye urugero rw’indirimbo iba yarakozwe nko mu mwaka wa 2000, ugasanga ivuga ibya kera kandi hari izindi gahunda nshya Leta iba yarakoze kandi zifitiye umuturage akamaro.

Tuyisenge n'umugore we bari mu biro bya Munisitiri Gatabazi
Tuyisenge n’umugore we bari mu biro bya Munisitiri Gatabazi

Mu byo baganiriye na Minisitiri Gatabazi, Intore Tuyisenge avuga ko yamugiriye inama uburyo agomba no kubyaza umusaruro ibihangano bye abirinda gukoreshwa n’abandi batari ba nyirabyo.

Ati “Ni kuriya abantu babona ibiraka muri serivisi zitandukanye za Leta ugasanga bacuranga ibihangano byanjye, nabyo ngomba kubikurikirana ntibikomeze gucurangwa n’abatari ba nyirabyo”.

Avuga ko ubu afite indirimbo nshya yahanze yise Igisenge, ikaba ivuga ko abantu bose bakwiye gufashanya mu kubaka Igihugu cyabo mu kwiteza imbere.

Ubu arimo aratunganya indi yitwa ‘Imyumvire’, isaba abaturage gukora cyane bakava mu kiciro kimwe bajya mu kindi babifashijwemo no guhindura imyumvire.

Intore Tuyisenge asanzwe ahimba indirimbo zijyanye n’imihigo ya buri karere, ndetse zimwe muri zo zivuga ku bigwi by’Igihugu.

Intore Tuyisenge
Intore Tuyisenge

Zimwe muri izo ni iyitwa Intore izirushintambwe, Unkumbuje u Rwanda ndetse buri Karere yagiye agahimbira indirimbo akurikije iterambere ryako.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka