Indege yo muri Tanzania yaguye mu Kiyaga cya Victoria

Indege y’Ikigo gitwara abagenzi cyo muri Tanzania ’Precision Air’, yaguye mu Kiyaga cya Victoria ubwo yarimo yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba ivuye i Dar-Es Salam.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo kuri iki Cyumweru, ariko bamwe mu bari muri iyo ndege bagera kuri 26 barohowe bakiri bazima bajyanwa mu bitaro bya Kagera muri Tanzania, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Polisi waho, Albert Chalamila.

Iyo ndege ifite ibirango PW 494 -5H-PWF, isanzwe ikora ingendo hagati ya Dar es Salaam n’imijyi ya Bukoba na Mwanza, ikaba yari irimo abantu bagera kuri 43 bose hamwe.

Chalamila avuga ko muri abo bantu 39 ari abagenzi, babiri bakaba abakobwa batanga serivisi zo mu ndege ndetse n’abapilote babiri.

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yavuze ko yababajwe n’iyo mpanuka ndetse yihanganisha abayihombeyemo bose.

Yasabye abantu kurangwa n’umutuzo n’amasengesho mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Duherereye mukarere ka nyagatare natwe twihanganishije abagi ikibazo bose muri iyo mpanuka

UWINEZA Eric yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

nihanganishije iyo miryango

Umungeri teleshore yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka