Byari bishyushye mu kabyiniro ka BK Arena
Ku wa 4 Ugushyingo 2022, muri BK Arena mu kabyiniro kiswe 17th Avenue Popup Night Club, abereye ibirori byiswe ‘Amapiano To The World’ byarimo Dj Marnaud, Major League Djs na Dj Toxxky, bikaba byaritabiriwe n’abantu benshi.

Ni ibirori byarimo ibyamamare nka; Miss Ingabire Grace, Kenny Sol, itsinda rya Juda Muzik, Dj Infinity, Jack B n’abandi benshi.
Byatangijwe na Dj Shooter, saa yine z’ijoro, akurikirwa na Dj Toxxyk, waririmbye inyamahanga ndetse n’izo mu Rwanda.

Itsinda rya Major League Djs ryahise rifata urubyiniro bugwate, batangira gushyushya abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ibi birori ku bwinshi. Batangiye gucuranga saa tanu n’iminota 41, basoza ahagana saa saba mbere yo gusigira urubyiniro DJ Marnaud.
Ibi birori byasojwe na DJ Marnaud na we washyuhije Abanya-Kigali babyitabiriye, bikaba byasojwe saa cyenda n’igice z’igicuku .



Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kogo nivunge izogitali tuzivugize iwabo nihagali