Alpha Condé wayoboye Guinea agiye kujyanwa mu nkiko

Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinea n’abandi bayobozi 180 bakoranye mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, basabiwe gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.

Alpha Condé
Alpha Condé

Minisitiri w’Ubutabera muri Guinea ku wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, yategetse ko Alpha Condé n’abo bayobozi, bakorwaho iperereza ndetse bagakurikiranwa ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu.

Iki gihugu kiyobowe n’igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa Condé, bivugwa ko uyu mwanzuro watangarijwe mu ibaruwa Minisitiri w’Ubutabera, Charles Wright yageneye abashinjacyaha.

Alpha Conde ugiye gukurikiranwa n’ubutabera, umwaka ushize nibwo abasirikare bayobowe na Mamady Doumbouya bamuhiritse ku butegetsi.

France24 ivuga ko kugeza ubu Alpha Condé ari muri Turikiya, aho yagiye kwivuza ariko ko nta makuru y’uko ubuzima bwe buhagaze, ndetse nta n’icyo aratangaza kuri iki cyemezo gisaba ko akurikiranwa mu nkiko.

Ibisa nk’ibi bimaze iminsi muri iki gihugu aho hakozwe urutonde rw’abagomba gukurikiranwa, barimo Minisitiri w’Intebe n’Uwahoze ari Perezida w’Inteko, bamaze amezi bakurikiranwaho ibyaha bya ruswa.

Urwo rutonde ruriho abantu benshi bapfuye, ndetse amazina amwe yanditse ku rutonde inshuro ebyiri.

Ubutegetsi bw’igisirikare bwasabye ko Condé n’abandi 26 mu bahoze ari abayobozi, bakurikiranwa mu rukiko kubera ihohoterwa ryaguyemo abantu muri 2020, ubwo Alpha Condé yahataniraga kuyobora Manda ya gatatu.

N’ubwo ubutegetsi bwa Mamady Doumbouya bushinja Alpha Condé n’abo bakoranye ibyaha bya ruswa, hari ababibona nk’umugambi wo kubakumira mu matora yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ashobora kuba mu myaka ibiri nk’uko ubuyobozi bwa gisirikare muri iki gihugu bwabyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka