Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zasabye abahagarariye ibihugu byabo kuzikorera ubuvugizi

Impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe zasabye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda kuzikorera ubuvugizi.

Bagaragaje ikibazo cy'ubwicanyi bukorerwa abo mu miryango yabo
Bagaragaje ikibazo cy’ubwicanyi bukorerwa abo mu miryango yabo

Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023 muri gahunda y’uruzinduko abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bagiriye mu nkambi ya Mahama, hagamijwe kureba imibereho y’impunzi ziri mu Rwanda, by’umwihariko izo muri iyo nkambi icumbikiye impunzi z’Abarundi n’izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bimwe mu bibazo izo mpunzi zagaragarije abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, birimo itotezwa n’ubwicanyi bukorerwa ubwoko bw’Abatutsi, ku buryo bafite impungenge z’uko bishobora kuzahinduka Jenoside.

Uwitwa François Rwabukamba Songa, yavuze ko nubwo bumva ahandi bavuga ko Jenoside itazongera ukundi ariko batewe impungenge n’ubwicanyi ubwoko bw’Abatutsi barimo gukorerwa muri Congo.

Yagize ati “Abayikoze mu Rwanda ni bo barimo kuyikora no muri Congo, noneho EAC ikagenda ikaba mu gace kamwe ikaba ari ho iha umutekano, abandi benewacu bari i Murenge na za Ituri bagakomeza gupfa urubozo, kandi iyo miryango ni yo yari mu Rwanda ni na yo iri muri Congo. Twagira ngo rwose mukomeze ubuvugizi".

Mugenzi we witwa Etienne yagize ati “Ko ibibazo bibera muri Congo nta ruhare twabigizemo, twisanze mu mbibi zaho, babivugaho iki iyo babona ubwoko bw’Abatutsi buzerera ku Isi kandi bafite iwabo? Twagize amahirwe kuba twababonye hano uyu munsi, agahinda tumaranye iminsi tuzira uko twavutse, babidufashe kandi bikemuke."

Asubiza ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko ikibazo cy’Abanyekongo bakizi kandi barimo kugikorera ubuvugizi mu muryango w’Ibihugu by’i Burayi ku buryo hari n’inama zikorwa i Buruseli ahari icyicaro cy’uwo muryango kandi ngo ntibazahwema kubakorera ubuvugizi.

Mu ijambo rye, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange , yavuze ko bagomba guhaguruka bakarwana intambara bafatanyije n’ibindi bihugu y’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayisire Marie Solange
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange

Yagize ati "Ni intambara, ni urugamba twese tugomba kujyaho nk’ibihugu kugira ngo aho tubona ibimenyetso bya Jenoside cyangwa ibindi bigamije kwibasira abantu runaka bihagarikwe hakiri kare tutarabona ibintu bikorwa bikica abantu benshi kandi twese tubizi, tubifiteho ububasha."

Inkambi y’Impunzi ya Mahama yatangiye kubaho muri Gashyantare 2015, aho yari icumbikiye impunzi z’Abarundi, ariko nyuma hagiye hoherezwa izindi mpunzi zirimo izo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Imibare yo ku wa 31 Werurwe 2023, igaragaza ko Inkambi y’Impunzi ya Mahama yari icumbikiye abagera ku 58,103 bagizwe n’imiryango 15,483.

Abagore n’abana ni bo benshi kuko muri rusange mu nkambi zose zo mu Rwanda bagize 77%.

Ni Inkambi igabanyijemo Imidugudu 18 iyoborwa n’abahagarariye abandi baba baratowe. Ifite inzu 6,907 zitujwemo Impunzi.

Mu bijyanye n’uburezi, nibura abana 27,406 bari mu mashuri mu byiciro bitandukanye aho bamwe biga mu mashuri yo mu nkambi, abandi bakiga mu mashuri yo hanze yayo.

Abiga mu mashuri y’incuke ni 5,705 naho abiga mu mashuri abanza ni 15,321 mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye ari 6,380.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo nibyo nibadufashe gukumira ikindi cyose cyatuma haba genocide ariko banadufasha mubyerekeye kubona ID kuko twisanze mubyiciro ntabufasha duhabwa na HCR ikibabaje twasohotse inkambi tugenda gushakisha ubuzima none baguma batwirukana Aho dukora kuko nta ID dufite ( nta compte , nta SIM card twakwigurira) muri make tuza gupfa kuko twabuze akazi adushize mu cyicyiro ca gatatu none ngo baradufotora tukabura ID imyaka 8 yose nta ID.bayobozi mudufashe tubone ID biraduhangayikishije urugero nabonye akazi fite diploma none ubu ntamahoro mukazi kuko ntakintu fite nakorerako cyerekanako nemewe hano mu Rwanda icyo fite ni proof yonyene nayo barayase ubwo ntegereje kwirukanwa .Kandi ni benshi batazigira Mahama camp.

Alias Gakwavu yanditse ku itariki ya: 28-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka