Menya inkomoko y’izina ‘Nyinawimana’ ryitiwe umusozi wo muri Gicumbi

Izina Nyinawimana, uwaryumva yahita yumva umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Yezu Christu, ariko mu Karere ka Gicumbi hari umusozi witiriwe Nyinawimana, ndetse hashyirwa n’ibikorwa bitandukanye byitirirwa iri zina.

Agasozi kiswe Nyinawimana
Agasozi kiswe Nyinawimana

Kigali Today yabakusanyirije amakuru yose arebana n’inkomoko y’izina Nyinawimana, kugeza ubwo ryitiriwe na bimwe mu bikorwa biri muri uyu Murenge wa Nyamiyaga wo mu Karere ka Gicumbi.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Padiri mukuru wa Paruwasi Nyinawimana, Ildephonse Ndayambaje, avuga ko iri zina ryaturutse kuri Padiri Arcelay Eusebio, wakomokaga mu gihugu cya Espagne mu mwaka 1960, ubwo yari muri aka Karere ka Gicumbi ahakorera ubutumwa bwo kwigisha ivanjiri Abakirisitu. Yitegereje uyu musozi abona usa n’umwe mu misozi y’iwabo muri Espagne witwaga Li Lagoña.

Ati “Yabajije mugenzi we w’Umunyarwanda uko Li Lagoña bisobanura mu Kinyarwanda, amubwira ko bisobanura ‘Nyinawimana’.

Anashuri yahubatswe nayo yiswe Nyinawimana
Anashuri yahubatswe nayo yiswe Nyinawimana

Padiri Ndayambaje avuga ko ubundi uyu musozi abantu bakundaga kuwita ‘Mu gisa n’inzu cya Nyamiyaga, kubera ibihu byinshi byakundaga kuba bibundikiye ako gasozi.

Ako gasozi rero kaje kwitwa Nyinawimana biturutse kuri Padiri Arcelay Eusebio, wahitiriye umusozi w’iwabo aho akomoka.

Izina Nyinawimana ryaje gufata ndetse hubakwa Paruwasi bayita Nyinawimana, hubakwa amashuri abanza n’ayisumbuye nayo yitirirwa iri zina Nyinawimana.

Padiri Ndayambaje avuga ko Paruwasi Nyinawimana yatangiye ku tariki 1 Ugushyingo 2005, ihita yitirirwa iri zina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka