Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Zimbabwe

Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Zimbabwe aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) aho igiye kuba ku nshuro yayo ya gatandatu.

Iyi nama izamara iminsi itatu kuva tariki 26 kugeza tariki 28 Mata ikazahuza abayobozi barenga 2,000 baturutse hanze y’umugabane wa Afurika ndetse no muri Afurika, mu nzego za guverinoma, ubucuruzi n’imiryango mpuzamahanga.

Iyi nama biteganyijwe ko iziga ku buryo bushya bwo gushyira imbaraga mu iterambere rirambye ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Lazarus Chakwera wa Zambia n’Umwami Mswati III wa Eswatini.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka