Mu byaha Turahirwa Moses akurikiranyweho harimo n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge

Turahirwa Moses wamenyekanye cyane kubera inzu y’imideli ya ‘MOSHIONS’ yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Turahirwa Moses
Turahirwa Moses

Amakuru yo gufungwa kwa Turahirwa Moses yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, wavuze ko uretse ibyaha yari akurikiranyweho by’inyandiko mpimbano, hiyongereyeho no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nyuma y’uko Turahirwa Moise, atumijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, RIB iratangaza ko iperereza arimo gukorwaho, rikomeza afunze. Ikindi kandi, ni uko mu byaha yabazwagaho, hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nk’uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje”.

Turahirwa Moses akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo ye cyangwa se urwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga, hariho inyuguti ya ‘F’(Female), bivuze ko ari igitsina gore, nyuma Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, rwemeje ko atari rwo rwatanze iyo Pasiporo.

Turahirwa kandi aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira Leta yamwereye kunywa urumogi. Agira ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka