‘BK App’s Loan Repayment’ ubu iraguha amakuru ajyanye n’inguzanyo yawe

Banki ya Kigali (BK Plc) yatangaje ko ikoranabuhanga rya BK App ubu rifasha abantu gukurikirana amakuru ku nguzanyo bafashe, bakamenya igihe cyo kwishyurira, inyungu bazishyura ndetse n’umwenda usigaye.

Banki ya Kigali nka banki ihiga izindi mu Gihugu, yiyemeje guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu gutanga serivisi z’udushya, zirimo ’BK App’s Loan Repayment Feature’ ifasha abakiriya kwishyura inguzanyo bitabaye ngombwa kujya muri banki.

Ubu buryo bukaba budafasha gusa ababukoresha mu kubarinda imvune, ahubwo ngo bujyanye n’umurongo Banki ya Kigali yiyeme wo gutanga serivisi zinoze kandi zoroshye kubona.

BK App’s Loan Repayment Feature’: Uburyo bworoshye kandi bunyuze abakiriya

Iri koranabuhanga ryo muri telefone rifasha umuntu kwishyura inguzanyo ye atavuye aho ari ngo bimutware igihe n’imbaraga zo kujya muri banki.

Ukimara kwishyura ako kanya inguzanyo isigaye n’uburyo izishyurwa bihita byigaragaza bitewe n’uko amafaranga yishyuwe angana, bigaha umukiriya kumenya ku gihe amakuru ajyanye n’inguzanyo ye n’uburyo azayishyura.

Banki ya Kigali yiyemeje kuzana impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga

Iyi Banki iyoborwa na Dr Diane Karusisi ivuga ko izaba Banki y’Abanyarwanda, ikaba igomba kubafasha koroshya ubuzima binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga nka BK App’s Loan Repayment Feature’ rihindura imibereho ya bose nta we riheje.

Ikoranabuhanga rya BK App’s Loan Repayment Feature’ ngo ni intambwe ikomeye mu guha abakiriya uburyo bunoze, bworoshye kandi butekanye bwo gucunga neza inguzanyo bahawe.

BK ivuga ko mu kurinda abakiriya gukora ingendo bajya kwishyura muri banki, ndetse no kumenyera amakuru ku gihe ajyanye n’inguzanyo bafashe, ari uburyo bunoze bwo buzabafasha kwishyura neza.

Banki ya Kigali ikomeza yizeza impinduka zizanwa n’ikoranabuhanga, binyuze mu gushora imari mu bikorwaremezo, mu bufatanye n’izindi nzego no kuzana udushya, bikayiha kuba intangarugero no kubakira Abanyarwanda Urwego rw’imari rukomeye.

Banki ya Kigali iza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu bigo by’imari binini. Mu mwaka wa 2017 Global Credit Ratings yashyize Banki ya Kigali mu rwego rw’Igihugu rwa AA na A1+ nka banki ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo z’igihe kirekire n’izishyurwa mu gihe gito.

Ibigo n’imiryango nka Euromoney, The Banker, Global Finance Magazine na EMEA Finance byahaye BK ibihembo bitandukanye nka banki iri mu za mbere mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Igihembo giheruka cya Global Finance Magazine kikaba cyarahawe BK muri uyu mwaka wa 2023, nka banki ya mbere mu Rwanda mu bijyanye n’imikorere myiza.

Kuri ubu Banki ya Kigali yihariye isoko ringana na 30% by’urwego rw’imari mu Rwanda, ikaba ifite amashami 68, udushami duto 13, imodoka 9 zikoreshwa nka banki zimukanwa hamwe n’aba ajenti bagera ku 3,044.

Iyi Banki kugeza ubu iha serivisi abakiriya ku giti cyabo bangana na 361,595 ndetse n’ibigo 27,117 bikora ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka