Ibimina byo mu Isibo bizabafasha kwesa umuhigo wa Mituweli

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami rishinzwe Ubuzima, Nakato Agnes, avuga ko kugira ngo umuhigo wa Mituweli ujye weswa 100% hagiye gushyirwaho ibimina byo ku rwego rw’Isibo bizakusanyirizwamo imisanzu y’abahatuye.

Ibimina bishingiye ku Isibo bizafasha mu kwihutisha imisanzu ya Mituweli
Ibimina bishingiye ku Isibo bizafasha mu kwihutisha imisanzu ya Mituweli

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, abaturage 96.7% ni bo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) muri Nyagatare.

Nakato uyobora ishami ry’ubuzima mu Karere, avuga ko iki gipimo bakigezeho bakererewe, mu mezi atangira uyu mwaka ndetse binasabye imbaraga nyinshi.

Ubu rero ngo bahinduye uburyo Mituweli yishyuzwagamo, aho bagiye gushyiraho ibimina bishingiye ku Isibo noneho hakaba ari ho hazajya hakusanyirizwa imisanzu y’abaturage bayituye.

Ati “Ubu tugiye gukoresha uburyo bw’ibimina bishingiye ku masibo, buri muntu wese uri mu Isibo akaba abaruwe, ndetse umuntu akajya atanga amafaranga bumvikaniyeho mu cyumweru bijyanye n’umubare w’abantu afite kugeza umusanzu wuzuye ariko n’ufite ubundi bwishingizi akabugaragaza imbere y’abandi baturage.”

Ibi ngo bizafasha kumenya abantu batishyuye n’abishyuye noneho n’ugiye gukora ubukangurambaga bwo kwishyura imisanzu akamenya abo avugana na bo n’abo batavugana.

Indi nyungu ngo ni uko umuhigo uzeswa kare bitandukanye na mbere aho umuturage yishyuraga ari uko yarwaje umwe mu bagize umuryango we cyangwa abikoze ku bushake ariko ntibikorwe kare bigatuma umwaka urangira hari abatari bishyura imisanzu ya Mituweli.

Umuturage wo mu Murenge wa Nyagatare witwa Karasira Ernest, avuga ko ubu buryo nibushyirwa mu bikorwa bizaba byiza kurushaho kuko kenshi bigorana kubonera rimwe amafaranga y’abagize umuryango.

Agira ati “Urumva niba nishyura 24,000, buri cyumweru nizigamira mu kimina amafaranga 1,000, umusanzu nzajya nywuzuza mu byumweru 24. Byumvikane ko ikimina cyatangiye tugisoza umusanzu w’umwaka, undi mwaka wa Mituweli najya nywishyura mbere y’uko utangira.”

Gusa avuga ko hakwiye kwigwa uburyo ayo mafaranga yajya abikwa kuko hari igihe ngo ashobora kubikwa n’umuntu utari inyangamugayo, yagwira uwayabitse akaburirwa irengero.

Uburyo bw’ibimina mu kwishyura umusanzu wa Mituweli aho byatangiye mbere ngo byagize umusaruro ukomeye kuko ari bo bishyura mbere imisanzu.

N’ubwo umwaka wa Mituweli utararangira, ubu mu Karere ka Nyagatare hamaze gukusanywa amafaranga arenga Miliyoni 100 ku bishyura umusanzu w’umwaka wa Mituweli 2023-2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka