DIGP Ujeneza yitabiriye inama ya Polisi Mpuzamahanga muri Pologne

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne aho yitabiriye inama ya Polisi Mpuzamahanga.

Ni inama izamara iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, ibera mu kigo cy’imurikabikorwa giherereye mu Mujyi wa Kielce.

Yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umutekano n’ubutegetsi wungirije w’icyo gihugu; Bartosz Grodecki.

Iyo nama yitabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase.

Iyi nama yitezweho kuzatanga urubuga ruhuriramo inzego zishinzwe iyubahirizamategeko n’impuguke mu by’umutekano zo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano byugarije Isi.

Intego y’uyu mwaka izibanda ku mutekano w’iterambere ry’itumanaho, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu bugenzacyaha n’ibindi bitandukanye, hibandwa ku kurebera hamwe uko ibibazo bikigaragaramo byacyemuka n’icyakorwa ngo birusheho gukorwa mu buryo butanga umusaruro.

Hazasuzumirwa hamwe uko hakwifashishwa ikoranabuhanga n’iyubahirizamategeko mu guhangana n’ibyo bibazo byugarije Isi.

Iyi nama Mpuzamahanga ya Polisi kandi izaba ibangikanye n’imurikabikorwa ry’umutekano ryahawe izina rya POLSECURE 2023.

Ni imurikabikorwa rizamara iminsi itatu mu rwego rwo kumenyekanisha inganda zikora ibikoresho byifashishwa mu kubungabunga umutekano n’ituze rusange ry’abaturage, ahabarizwa ibikoresho by’ubwirinzi n’ubutabazi, iby’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukurikirana ibikorwa bya buri munsi.

Inama zo gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu
Inama zo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu

DIGP Ujeneza ari kumwe na Ambasaderi Shyaka uhagarariye u Rwanda muri Pologne, bagiranye ibiganiro by’ubufatanye n’umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Pologne; Gen Jaroslaw Szymczyk.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Polisi, mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere umutekano mu bihugu byombi.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka