Sudani: OMS itewe impungenge na Laboratwari ishobora guteza ibyago abaturage

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko ritewe impungenge na Laboratwari yafashwe na rumwe mu mpande zirimo kurwana, kandi irimo udukoko twa zimwe mu ndwara zandura turimo imbasa, kolera, na Sars-CoV-2.

Nyuma y’uko rumwe mu mpande zihanganye mu ntambara yo muri Sudani rufashe iyo Laboratwari, OMS/WHO yatangaje ko hari impungenge z’ingaruka zagera ku bantu baturiye iyo Laboratwari ubu itarimo umuriro, kuko utwo dukoko twarimo dukorerwaho ubushakashatsi dushobora gusohoka tukajya mu baturage.

Guhera ku wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, OMS yatangiye gutanga impuruza ko hashobora kubaho ingaruka ku bantu, ziturutse ku ndwara zari zirimo gukorwaho igerageza muri iyo Laboratwari, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus , mu nama n’abanyamakuru yabereye i Genève.

Dr Tedros yagize ati “Abakora muri Laboratwari ntibemerewe kwinjiramo, bivuze ko itarimo gukora ibyo isanzwe ikora. Turatinya ko n’abari muri iyo Laboratwari nabo ku bw’impanuka bashobora kwisanga bagezweho n’ingaruka zituruka ku igeragezwa. OMS irimo irashakisha amakuru kugira ngo imenya urugero rw’ibyago bishobora guturuka kuri iyo Laboratwari”.

Iby’ifatwa rya Laboratwari y’igihugu na Banki y’amaraso, byanemejwe n’Ubuyobozi bwa za Laboratwari muri Sudani, aho bavuze ko hari ububiko bw’amaraso bwoherejwe mu zindi Ntara, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bwa za Laboratwari za Sudani.

Muri iryo tangazo bavuze ko “Uko gufatwa kwa Laboratwari y’igihugu na Banki y’amaraso, bishobora guteza ibibazo by’ubuzima n’ingaruka ku bidukikije zitigeze zitekerezwa”.

Yaba WHO cyangwa se ubwo buyobozi bwa za Laboratwari muri Sudani, nta watangaje uruhande rw’abarwanyi rwafashe iyo Laboratwari, niba ari uruhande rwa Gen. Abdell Fattah al-Burhane cyangwa se niba ari uruhande rwa Gen. Mohamed Hamdane Dagalo .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka