Papa Francis yemereye abagore gufatanya n’Abepiskopi mu gikorwa cyo kwemeza imyanzuro ya Sinodi
Vatikani yatangaje ko bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Abalayiki bagera kuri 50% b’abagore bazafatanya n’Abepisikopi mu gikorwa cyo kwemeza imyanzuro ya Sinodi giteganyijwe i Roma mu Kwakira 2023.

Sinodi ni ijambo ry’ikigereki risobanura kugendera hamwe no gukorera hamwe nk’abagize umuryango w’Imana.
Sinodi bisobanura na none ko ari urugendo rukorwa n’abafite ikerekezo kimwe n’intego imwe, aribyo byitwa ubutungane bw’abana b’imana bose.
Mu gihe cya Sinodi Abepisikopi barebera hamwe ibibazo biri muri Kiriziya bakabishakira ibisubizo hagafatwa imyanzuro kuri ibyo bibazo.
Mu mategeko agenga Kiliziya avuga ko Abepisikopi ari bo bemezaga iyi myanzuro y’ibyavuye mu nama zagiye zisuzuma ibibazo n’ingorane Kiliziya ihura nazo hagafatwa imyanzuro n’uru rwego rwa Sinodi.
Abantu b’igitsinagore bahawe uburenganzira bwo kuzicarana n’Abepisikopi bagasuzuma ibyavuye muri Sinodi yatangiye mu mwaka wa 2021 ikazasozwa mu kwezi ku Ukwakira 2023.
Ni amateka mashya umushumba wa Kiriziya ku Isi Papa Francis akoze , ku nshuro ya mbere aho abagore bazemererwa gutora imyanzuro mu nama ikomeye y’Abepisikopi.
Urwego rw’ubujyanama rwa Papa Francis nirwo rwatangaje iri tegeko ryo kwemerera abarayiki mu matora azaba mu Kwakira 2023.
Papa Francis yavuze ko usibye Abepisikopi abandi bantu bagera 70 bemerewe gutora imwe mu myanzuro izafatirwamo matora ya Sinodi, ibintu bitari bimenyerewe kuko iyi nama yafatirwagamo ibyemezo n’Abayobozi gusa muri Kiliziya.
Ubunyamabanga bwa Sinodi buvuga ko abagera kuri 50% muri bo baba abagore kandi ko hagomba kuba harimo n’urubyiruko".
Iyi nama ya Sinodi ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe , ubufatanye, ubutumwa”.
Ohereza igitekerezo
|
Iki cyemezo kiratunguranye kandi ntabwo gihuye n’uko bibiliya ivuga.Ntabwo abagore bagomba kujya mu nzego zifata ibyemezo mu bintu bijyanye n’imyemerere ya kidini.
Abagore nabo bafite akamaro gakomeye muli society.Dore ingero nkeya:Abagore babaye Prime Ministers Margaret Thacher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Ariko imirongo myinshi ya bible,isobanura neza ko abagore batagomba kujya mu nzego zifata ibyemezo mu bintu byerekeye imana.Niyo mpamvu Yesu nta mugore yashyize mu ntumwa ze 12.Ni nayo mpamvu imana ibuza abagore kuyobora mu nsengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12.Kuba abagore basigaye baba aba pastors,bishops,apotre,kubera kwishakira amafaranga,ni icyaha ku mana.