Abantu icumi barakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cyagwiriye abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu icumi bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abaturage mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Ibikorwa byo gushakisha abaguye mu kirombe bimaze igihe bikorwa ariko kubageraho byarananiranye
Ibikorwa byo gushakisha abaguye mu kirombe bimaze igihe bikorwa ariko kubageraho byarananiranye

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira yatangaje ko abafunzwe ari Rtd Major Paul Katabarwa, Maniriho Protais, Uwamariya Jacqueline, Nkurunziza Gilbert, Hakizimana Eric, Nshimiyimana Faustin, Iyakaremye Liberate, Uwimana Moussa, Ndacyayisenga Emmanuel na Matebuka Jean.

Dr Murangira yavuze ko aba bose batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bitatu birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gukora ubucukuzi nta ruhushya.

Uretse Rtd Major Paul Katabarwa, abandi ni abayobozi mu nzego z’ibanze abandi bakaba ari abacukuraga mu kirombe cyagwiriye abaturage batandatu, nk’uko Murangira yakomeje abisobanura.

Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha byatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019, biza gutahurwa aho iki kirombe kigwiriye abantu ku itariki 19 Mata 2023. Abo bantu bacukuraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko amabuye y’agaciro, ayo mabuye akaba ataramenyekana ubwoko bwayo ndetse hakaba hagikorwa iperereza”.

Bikimara kumenyekana ko ikirombe cyaguye kuri abo bantu, ibikorwa byo kubashakisha byahise bitangira ariko ntacyo byatanze kuko byaje gukomwa mu nkokora n’igitaka cyongeye kuriduka.

Mu bagabo batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye, harimo abanyeshuri batatu bo mu kigo cy’amashuri cya Kinazi, n’abagabo babiri bo muri Kinazi n’undi umwe wazanye na nyiri ikirombe, aba bakaba bari bamaze iminsi bacukura ayo mabuye.

Ku bijyanye n’ibicukurwa muri icyo kirombe, abahaturiye bavuga ko batabizi bagasobanura ko byapakirwaga mu mifuka, bikajyanwa ari nijoro.

Ubucukuzi bwakorerwaga muri iki kirombe bakoraga basimburana, hakaba abakora ku manywa n’abakora nijoro kandi bose bagatahana amafaranga ibihumbi bibiri, kuko 500 yo bayabahagamo ibyo kurya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko , dukwiye kwibaza niba Koko Aya makuru y’ impanuka yabaye muri icyi kirombe Nyakubahwa Peresida wa republika y’ u Rwanda yarayamenye . Kuko harimo ibintu birumvikana bivugwa nk’ikinamico cga urwenya ngo " Abacukuraga Aho ntibazwi n’ubuyobozi?? , Gutabara abari mukaga byarananiranye ??? , Guta amashuri k’ urubyiruko bakajya mumurimo mibi ntibivugwe , ...."

Gukemura icyi kibazo nabi , bizasiga isura mbi imiyoborere y’ igihugu cy’u Rwanda , bigaragaze ikigero cy’uburangare bukabije k’ ubuyobozi, gukorera muri za Ruswa , kurenganya no kwirengagiza umuturage . Niyo mpamvu ubuyobozi bubifite munshingano bukwiye , kwicara bugasesengura neza uruhare rw’inzego zitandukanye mu makosa no guhishira abayakoze .!!!

Banyamakuru , muzafashe abaturage gusesengura ibyo bibazo .

Dftr yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka