Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya ari we Sama Lukonde, usimbuye Sylvestre Ilunga weguye ku mirimo ye muri Mutarama 2021, nk’uko byifujwe n’Abadepite bibumbiye mu itsinda ry’Ubumwe bwera bw’igihugu.
Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bari mu biganiro bahuriyemo n’ab’u Rwanda kuva tariki 13 Gashyantare 2021, aho basuzumira hamwe ibibazo by’umutekano ndetse banashyireho inzira yo gukemura ibihungabanya umutekano w’Ibihugu byombi, n’umutekano w’Akarere muri (…)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaza ko umukecuru w’imyaka 60 yapfuye ku wa 10 Gashyantare 2021 mu gace ka Beni mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yari afite ibimenyetso bya Ebola.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), gitangaza ko ishoramari ryinjije miliyari imwe na miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika muri 2020, rikaba ryaragabanutseho 47.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho ryari ryinjije miliyari 2.46 z’Amadolari ya Amerika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bufite umusaruro ungana na toni 3,850 z’ibitunguru byeze bikeneye kujyanwa ku isoko, ukaba uri mu mirenge itandatu muri 12 igize ako karere.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zafatiye abantu 103 mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo 80 bafatiwe mu kabari kazwi nka Saga Bay barimo kunywa inzoga.
Ni inkuru yamenyekanye mu rukerera kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 nyuma y’imvura nyinshi yaraye iguye mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero. Iyo mvura yatumye umugezi wa Sebeya wuzura ufungirana abantu mu mazu.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 inkingo za Covid-19 zatangiye gusohoka, zemezwa nk’izifite ubushobozi bwo guhangana n’icyo cyorezo cyakwiriye isi.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 2 Gashyantare 2021 ivuga ko gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali izarangira tariki 8 Gashyantare, ariko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’izihuza utundi turere zikaguma gufungwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yamaze impungenge abatinya inkingo za Covid-19 kimwe n’abavuga ko hari abazifata bakongera bakarwara.
Ibyumweru bitatu Umujyi wa Kigali umaze uri muri gahunda ya Guma murugo ndetse na Guma mu karere hirya no hino mu gihugu, abantu ibihumbi 180 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ni umwanya yatorewe ku majwi 42 kuri 54 y’abahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu nteko rusange ya 34 y’ uyu muryango.
Ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera ibihumbi 15 biri mu nzira yo kuburirwa irengero kubera ibikorwa bya muntu hamwe n’imihindagurikire y’ikirere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko cyatangiye ibikorwa byo gupima abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali kugira ngo harebwe uko bahagaze, mu rwego rwo kwitegura kongera gufungura ingendo mu Mujyi wa Kigali.
Ndagijimana Joseph uyobora sosiyete ya Zipline mu Rwanda izwiho kugira utudege duto tudatwarwa n’abapilote avuga ko iki kigo cyamaze kwitegura gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu Ntara no kuzigeza ku bitaro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima aho zizajya zitwarwa mu bukonje zikenera.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ivuga ko ikibazo cyo kubura isoko ku bahinzi b’ibitunguru mu Karere ka Rubavu ari imwe mu ngaruka zo guhagarika ingendo (lockdown) kubera icyorezo cya COVID-19.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu byumweru bibiri umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo, yafashe abantu barenga ku mabwiriza bakoresha uburyo butandukanye mu kuyibeshya.
Minisitiri Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko tariki ya 15 Gashyantare 2021 u Rwanda ruzakira inkingo za COVID-19 za mbere zo mu bwoko bwa Phizer zibarirwa mu bihumbi 102, naho mu mpeza z’ukwezi kwa Gashyantare u Rwanda rwakire izindi nkingo zo mu bwoko bwa AstraZenica ibihumbi 996.
Niyitegeka Félicité ari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena kubera ibikorwa bitari ibya buri wese yakoze mu kwitangira abandi, ariko ababanye nawe bamubona nk’umutagatifu ndetse amasomo yabahaye akaba akibaherekeje mu buzima babayeho.
Ibikorwa biteza imbere ibidukikije, kubaka imihanda ya kijyambere mu mijyi yo ku mipaka, kubaka ibyumba by’amashuri no kwegereza amazi meza abaturage, ni byo byashyizwe imbere mu ngengo y’imari ya 2020 - 2021 mu ntara y’Iburengerazuba.
Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba wari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe na Guverinoma yari ayoboye bashyize bemera kwegura nyuma yo gutererwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko agasabwa gushyikiriza Perezida Félix Tshisekedi ubwegure mu masaha 24.
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku wa 27 Mutarama 2021 yarateranye ku busabe bwa bamwe mu Badepite, bakuraho ikizere Minisitiri w’Intebe Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba na Guverinoma ayoboye, bayishinja kudashobora.
Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, kugira ngo ingengabihe y’amatora ishobore kwigizwayo kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuboneka mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga umutungo kamere n’uruganda rwa CIMERWA barimo gutegura kubaka ikidendezi cy’amazi y’amashyuza i Bugarama.
Ibigo nderabuzima mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gupima icyorezo cya COVID-19 no gufasha abayirwaye batagombye kujya mu bitaro uretse abarembye.
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutura, inzu iraramo abakobwa yafashwe n’inkongi ibikoresho by’abanyeshuri bihiramo nubwo hari ibyo bashoboye gukuramo.
Imiryango 72 y’abaturage bo mu murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu tariki ya 20 Mutarama 2021 bashyikirijwe inka 72 n’Umushinga Ubungabunga Icyogogo cya Sebeya mu kubafasha kwiteza imbere.
Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bafatanyije n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, basezeye mu cyubahiro umusirikare w’u Rwanda Sgt NSABIMANA Jean D’amour waguye muri iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro tariki 13 Mutarama 2021.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame burebana n’umubano w’ibihugu byombi ndetse burebana n’ibibazo byo mu Karere ibihugu byombi bibarizwamo.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke n’amashuri yo mu myaka itatu ibanza mu mashuri abanza bemerewe gusubira ku ishuri tariki ya 18 Mutarama 2021, ndetse abarimu bakorera ibigo bya Leta bahawe amabaruwa abinjiza mu kazi, basabwe kwiyandikisha ku turere bagashakirwa uburyo bagera ku kazi, ariko hari abarimu bigisha mu mashuri (…)