Rubavu: Umugezi wa Sebeya wuzuye ufungirana abantu mu mazu

Ni inkuru yamenyekanye mu rukerera kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 nyuma y’imvura nyinshi yaraye iguye mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero. Iyo mvura yatumye umugezi wa Sebeya wuzura ufungirana abantu mu mazu.

Kigali Today ivugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yatangaje ko bari gukura abantu mu mazu.

Yagize ati "Ubu turimo turafatanya n’inzego mu gukura abantu mu mazu Sebeya yasanzemo. Icyakora uretse amazu, ntabahasize ubuzima."

Nsengiyumva Barthazar, umuyobozi w’ishuri ry’ubugeni rya Nyundo risanzwe ryangizwa n’umugezi wa Sebeya, avuga iyi nshuro amazi atabateye.

Ati "Iyi nshuro amazi ntiyaduteye ngo agire icyo yangiza kuko hubatswe inkuta z’amabuye zitangira amazi, gusa hari amazi makeya yashoboye kwinjira kandi ntahagarika amasomo ntacyo yangije."

Nsengiyumva avuga ko mu bigo baturanye, ikigo cya Seminari ntoya ari cyo amazi yinjiyemo cyakora ngo Amazi ya Sebeya ntiyazanye ubukana bwinshi nk’ubusanzwe.

Amazi ya Sebeya yateye abaturage batuye mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero aho amazi yasanze abaturage mu mazu ubuyobozi bujya kubakuramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko batarabarura abangirijwe uko bangana n’amazu ari buze gusenywa n’amazi ariko yizeza ko ubutabazi buhari ku bibasiwe n’icyo kibazo.

Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya ubu birakorwa mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero, muri byo hakaba harimo ibijyanye no gukora amaterasi arwanya ko ubutaka bwongera gutwarwa, gukora imirwanyasuri ku misozi ifata amazi, gutera ibiti ku misozi, no kubaka ingomero zifata amazi.

Bizajyana no kubaka inkuta zibuza amazi kurenga umugezi akajya kwangiriza abaturage, ibi bikorwa umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga amazi n’amashyamba mu Rwanda akavuga ko bizatuma ibiza biterwa na Sebeya biba amateka.

Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya byatangijwe muri Werurwe 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni ibikorwa bizatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga yatanzwe n’igihugu cy’u Buholandi.

Umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, umaze gukora hegitari zisaga 65 z’amaterasi y’indinganire. Ni mu gihe mu Karere kose ka Rubavu hakozwe amaterasi afite hegitari zisaga 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka