Ibigo nderabuzima bikangurira abakeka ko banduye Covid-19 kubigana bagafashwa

Ibigo nderabuzima mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gupima icyorezo cya COVID-19 no gufasha abayirwaye batagombye kujya mu bitaro uretse abarembye.

Ibigo nderabuzima bikangurira abakeka ko banduye Covid-19 kubigana abagafashwa
Ibigo nderabuzima bikangurira abakeka ko banduye Covid-19 kubigana abagafashwa

Mu karere ka Rubavu ikigo nderabuzima cya Gisenyi gikora ibikorwa byo gupima no gukurikirana abarwayi ba COVID-19, kivuga ko abakigana bavurirwa ubuntu naho gahunda yo kuvurirwa ku bwishingizi mu kwivuza bakaba batarabihererwa uburenganzira.

Uwase Rubingiza ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisenyi, avuga ko batangiye ibikorwa byo gupima bahereye ku bagaragaraho ibimenyetso, uretse ko hari abandi baza bavuye mu rugo bashaka kwipimisha bitewe n’uko biyumva.

Rubingiza avuga ko kwipimisha bidasaba amafaranga kuko bakunze gupima abarwayi bagaragayeho iki cyorezo kugira ngo bamenye ko bakize, abahuye n’abarwayi n’abandi bafite ibimenyetso nk’ibya COVID-19 barapimwa kandi byihutisha serivisi.

Agira ati “Mbere abarwayi bagombaga koherezwa ku bitaro kugira ngo bapimwe, ubu ikigo nderabuzima cyacu kirapima kandi umuntu agahabwa ibisubizo bigatuma abarwaye bashobora gukurikiranwa vuba. Iyo dusanze umuntu arwaye duhita dupima abo babana n’abo baherukana mu gukumira ko icyorezo gikwira mu baturage”.

Mu gihe abantu benshi batinya kwipimisha banga gutanga amafaranga, Uwase avuga ko kwipimisha ari ubuntu ndetse bakorana n’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abantu kumenya uko bahagaze, ufite ibimenyetso akoherezwa kwa muganga agapimwa yaba arwaye agakurikiranwa.

Ati “Twabibwiye abajyanama b’ubuzima, gupima ni ubuntu ndetse n’abaturage baje kwipimisha turabibabwira”.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko gupima icyorezo cya COVID-19 no kwivuza bigiye kuzajya bikorerwa ku bwishingizi, ibintu Uwase avuga ko bitazabagora kuko basanzwe bita ku barwayi, igisigaye ari ukubishyira ku ifishi.

Ati “Kugira ngo twongera kuri mutuweli nuko tubona ibaruwa ibitwemerera ariko ntiturayibona, niyo mpamvu iyi serivisi tuyitangira ubuntu”.

Ikigo nderabuzima cya Gisenyi
Ikigo nderabuzima cya Gisenyi

Hakizimana Augustin ushinzwe abajyanama bubuzima ku kigo nderabuzma cya Gisenyi avuga ko bakurikirana abarwayi mu midugudu, iyo habonetse umurwayi umujyanama w’ubuzima arabimenyeshwa ndetse agakorana n’inzego z’ibanze mu kumukurikirana.

Avuga ko abajyanama b’ubuzima bagira ibikoresho bipima umuriro, udupfukamunwa, imyenda bambara n’imiti yo gukaraba bagiye gusura umurwayi kugira ngo batandura.

Inshingano abajyanama b’ubuzima bafite zikaba zirimo nibura gusura abantu babiri ku munsi bakabapima, uwo basanganye ibimenyetso akoherezwa ku kigo nderabuzma.

Hakizimana avuga ko mu gihe cy’ukwezi bakorana n’abajyanama mu kwita ku barwayi ba COVID-19 barwarira mu ngo, imbogamizi bahuye nazo ni abantu batinyaga gufungura ibipangu, bagatanga imyirondoro itari yo ndetse bamwe bagasabwa kuguma mu rugo ariko ntibabikurikize, ariko ngo batangiye gukorana n’inzego z’umutekano n’izibanze none batangiye gutinyuka.

Nubwo ibigo nderabuzima bipima COVID-19, ntibitanga ibyangombwa byo kugenderaho nko ku bajya mu mahoteli cyangwa kwambuka imipaka, ahubwo bapima uburwayi kubakeneye kumenya uko bahagaze no kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka