Mu byumweru bitatu abantu ibihumbi 180 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ibyumweru bitatu Umujyi wa Kigali umaze uri muri gahunda ya Guma murugo ndetse na Guma mu karere hirya no hino mu gihugu, abantu ibihumbi 180 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abagera ku 180,000 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covi-19
Abagera ku 180,000 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covi-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Guma mu rugo y’ibyumweru bitatu mu Mujyi wa Kigali na Guma mu karere ibasigiye amasomo mu kubahiriza amabwiriza ashingiye ku bafashwe.

Agira ati “Abantu ibihumbi 180 mu gihugu bafashwe barenze ku mabwiriza, bigaragara ko hakenewe kongerwamo imbaraga kuko hamwe bari muri Guma mu rugo abandi bafite amasaha basabwa kubahiriza. Abasabye impushya ni ibihumbi 300, harimo n’ibihumbi 90 bitatangiwe impushya bitewe n’impamvu bari bafite”.

Akomeza avuga ko hari n’abafatiwe mu muhanda bitiranyije impushya, kubera yahawe urushya rw’iminsi itanu agakoresha amasaha y’ikirengera. Abandi bakavuga ko telefone baherewemo uruhushya yazimye, abahawe impushya bagatanga rifuti ku batazifite.

Agira ati “Isomo tubona rikomeye cyane ni abantu bafite intege nkeya, bigaragazwa n’imibare y’abantu bandura, ikindi n’abantu ibihumbi 160 bagiye bagaragara mu tubari, mu ngo baragaragaye kandi bitemewe. Byumvikane ko dufite akazi gakomeye ariko si inzego z’umutekano zonyine bireba ahubwo buri wese yumve uruhare rwe, kuki hajyaho Guma mu karere na Guma mu rugo, kandi turizera ko ejo tuzatangirana n’izindi ngamba shya”.

Minisiteri y’Ubuzima yo ivuga ko abantu ibihumbi 180 bafashwe barenze ku mabwiriza ari ikibazo kuko bituma abantu bandura, ndetse hagakenerwa n’ibikoresho byinshi mu kubapima no kwita ku barembye.

Ibyo byumweru bitatu Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bisize akanya ko guhumeka kuko imibare irimo kugabanuka, ndetse bagashyira ibintu ku murongo iyo harebewe ku mibare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko gahunda ya Guma mu rugo yatangiye mu Rwanda haboneka abarwayi 367 ariko ikaba igiye kuvaho haboneka abarwayi nibura 150 mu gihugu.

Mu Mujyi wa Kigali bari ku 197 none ubu bageze kuri 60, naho mu turere umubare waragabanutse mu gihe abapfa bavuye ku 10 bakaba bageze kuri 3, bigaragara ko abantu barwara n’abapfa barimo kugenda bagabanuka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko ingendo nizifungura mu Mujyi wa Kigali n’abatuye mu nkengero zawo zizafungurwa, icyakora abantu basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo no kubahiriza amabwiriza ya Polisi.

CP Kabera avuga ko abafite ibyo bakora batangira saa kumi za mu gitondo, ariko saa moya ku mugoroba bakagomba kuba bageze mu ngo.

Asaba abatwara abantu mu modoka rusange kutarenza 50%, utubari dukomeze dufunge, naho resitora zitegure amafunguro atwarwa hatarimo kuriramo. Ikindi ni uko ingendo zihuza uturere zitemewe, naho abasaba impushya bakomeze basabe Polisi irahari ariko abantu bitwaza amakarita y’akazi ngo bagende nyuma y’amasaha, kimwe n’abandikirwa n’abakoresha babo ntibyemewe.

Ati “Abakora babimenyeshe polisi, ndetse n’umupolisi utari mu kazi nawe ntiyemewe kugenda nyuma y’amasaha, Abanyamakuru nabo dukorana n’inzego zabo hari urutonde rutangwa tukamenya abakora amasaha ya mbere yo guhagarika ingendo n’abakora nyuma yo guhagarika ingendo”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu itangaza ko mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo hatanzwe ibiryo bingana na toni 3,500 byashyikirijwe imiryango ibihumbi 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abica amategeko kuki batera polisi ikibazo!!nishyireho ibihano bikomeye abo batumva badatinya amategeko batinye ibihano iyo abantu badatinya ibihano nuko biba byoroheje,urugero imyidagaduro niyemewe izo modoka zifatwe zibikwe muma stade banyirazo bsgende mu mamodoka rusange kandi bishyure nihazabu yikubye10 kwasanzwe nabandi barenga kumategeko uko atari uko icyumweru niva murugo ikindi ni guma mu rugo kubera abantu badashaka kumva*

lg yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka