Mu byumweru bibiri Abanyarwanda barakira inkingo za COVID-19

Minisitiri Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko tariki ya 15 Gashyantare 2021 u Rwanda ruzakira inkingo za COVID-19 za mbere zo mu bwoko bwa Phizer zibarirwa mu bihumbi 102, naho mu mpeza z’ukwezi kwa Gashyantare u Rwanda rwakire izindi nkingo zo mu bwoko bwa AstraZenica ibihumbi 996.

Ni inkingo zizahabwa abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze bafite indwara karande hamwe n’abakora mu nzego z’umutekano na bo bakunze kugarizwa n’iki cyorezo.

Minisitiri yabitangarije kuri Terevisiyo y’igihugu tariki ya 2 Gashyantare mu gusobanura ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ikemeza ko ibikorwa bya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali biguma ndetse n’ingendo zihuza uturere zigakomeza guhagarikwa.

Minisitiri Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko uretse inkingo zigera kuri miliyoni zigiye kubanza gutangwa kubera ko u Rwanda ruri mu bihugu bine ku mugabane w’Afurika byiteguye kubona inkingo no kuzitanga, ngo u Rwanda rufite gahund ayo kugura n’izindi nkingo zizahabwa abaturage, umwaka wa 2021 ukazarangira nibura 60% by’abanyarwanda bikingiye, ibikorwa bizasaba Leta agera kuri miliyoni 124 z’Amadolari ya Amerika.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ayo mafaranga azakoreshwa azagura inking n’ibindi bikenerwa bigendanye na zo, ikaba ari gahunda y’ikingira ry’icyo cyorezo mu gihe cy’imyaka ibiri, bikaba biteganyijwe ko abantu miliyoni umunani (8) bazaba bakingiwe.

Izi nkingo zizahabwa abanyarwanda zose zemejwe zaremejwe n’inzobere z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), cyakora inzego z’ubuzima mu gihugu cy’Ubudage zagaragaje kutizera bihagije ubushobozi bw’urukingo rwakozwe n’uruganda rwa AstraZeneca ku bufatanye na Kaminuza ya Oxford, zivuga ko amakuru y’ubushobozi bw’urwo rukingo bwo kurinda abantu barengeje imyaka 65 atizewe neza.

Biciye muri Covax, ibihugu byose hatitawe ku bukungu bwabyo, bifite uburenganzira bungana bwo kubona inkingo mu gihe zizaba zabonetse, intego ikaba ari uko mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira haba habonetse miliyari ebyiri z’inkingo.

U Rwanda rwamaze gutegura ahazatangirwa inkingo n’abazazihabwa. Ibi bikajyana n’ibikorwa byo gutegura uko zizatangwa, ndetse hamaze iminsi hatangwa amahugurwa yo kwiyibutsa gukingira, bityo bakaba biteguye gutangira ako kazi mu gihe cya vuba gishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

U Rwanda ni kimwe mu bihugu rufata ibyemezo ruhubutse hatakozwe ubushakashatsi ngo haboneke ikibereye umuturage kandi kimufitiye akamaro. Ngaho bazamuye umusoro wubutaka, abaturage basakuje Leta nayo ngo turaje tubisubiremo kandi inteko yari yabyemeje. Ngaho inkingo naho zakorewe ziracyakemangwa ku ngaruka zishobora kuzatera abakingiwe none u Rwanda narwo ngo ni u rwambere mu ruzazifata. Nibaza icyo inteko imaze!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka