Rubavu: Abantu 80 bafatiwe mu kabari

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zafatiye abantu 103 mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo 80 bafatiwe mu kabari kazwi nka Saga Bay barimo kunywa inzoga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga abantu bafashwe ari 103 harimo 80 bafatiwe mu tubari, abandi bafatirwa mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abafashwe bajyanywe muri Stade ya Rubavu bigishwa ububi bwa Covid-19 n’uburyo bwo kuyirinda.

Kigali Today ivugana n’abafatiwe mu tubari, bavuze ko batumva impamvu bafatiwe mu tubari kandi barimo bafata ibyo kurya, basaba ko n’utubari twafungwa kuko hari abagwa mu moshya.

Bamwe muri bo bagize bati "Twagiye mu kabari dufata icyo kurya ariko kubera hari n’icyo kunywa dusaba inzoga, inzego z’umutekano zirahadusanga."

Abafatiwe mu kabari bavuga ko ubuyobozi bwagombye gufunga n’utubari dukora nka resitora kugira ngo bareke kugwa mu bishuko.

Kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Karekezi avuga ko abantu batagomba kwitiranya amategeko kuko amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 2 Gashyantare 2021 avuga ko utubari dufunze, naho resitora zikaba zemerewe gutanga amafunguro ku bayatwara ariko ko bitemewe kwicara muri resitora no kuriramo.

CIP Karekezi avuga ko abenshi mu bafatirwa mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ari urubyiruko, arusaba kubahiriza amabwiriza.

Yagize ati "Benshi dufata ni urubyiruko kandi rwagombye kuba badufasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Turabasaba kwirinda icyorezo kuko cyica kandi ntitwifuza kubura abacu. Polisi ntizihanganira abica amabwiriza. Ntitubuza abantu kunywa inzoga ariko ntibyemewe kuzinywera mu kabari, kimwe n’amafunguro abayashaka bayajyana mu rugo."

Mu Karere ka Rubavu kuva igihe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zatangiriye hamaze gufatwa abantu babarirwa mu bihumbi 120 barenze ku mabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nyuma y’amezi 11 koko twigishwa cyangwa dusabwa kutanywera inzoga mu tubari ariko buri munsi ukumva aho police yafashe abantu banywa inzoga mu tubari hari n aho uca wigendera uri umuturage ukumva abantu benshi barasakuriza mu nzu kandi igaragara ko ikinze ariko byo kujijisha.Bityo nkaba nibaza ibi :ese ko ubanza abanyarwanda bamwe dukunda inzoga cyane ?iyi covid 19 ko ubanza hari abatayitinya ? ese ko ntacyo police itakoze ngo yigishe ku neza uwanze kumva akaba ariwe wumvishwa ku ngufu,mwese mureke dufate icyemezo cya kigabo :tugabanye inzoga ,dukurikize amabwiriza y inzego z ubuyobozi uko yakabaye naho ubundi tuzabihomberamo

Rugarambiro KARAGO yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Na akabai kande,mujye mubavuga mu amazina ariko.

Bosco yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ese ko amadini menshi yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha,ibyo ni ukuri?Reka tubaze ijambo ry’imana.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka