Senegal: U Rwanda rwahawe igihembo cy’imiyoborere myiza mu buyobozi bw’ibanze

Mu nama mpuzamahanga ku buyobozi bw’inzego z’ibanze yaberaga i Dakar muri Senegal (izwi nka Forum International sur la Democratie Participative en Afrique - FIDEPA), u Rwanda rwahawe igihembo cy’ikirenga gihabwa ibihugu byateye intambwe mu guteza imbere ubuyobozi bw’ibanze.

 Ambasasderi Festus Bizimana ni we wakiriye iki gihembo
Ambasasderi Festus Bizimana ni we wakiriye iki gihembo

U Rwanda rwahawe iki gihembo hagendewe ku ntambwe ishimishije rwateye mu koroshya serivisi z’ubuyobozi, hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hanarebwe kandi ku muhate igihugu gishyira mu guhoza umuturage ku isonga, no gufata ingamba z’ubuyobozi zishyira umuturage ku mwanya w’ibanze.

Festus Bizimana, Ambasasderi w’u Rwanda muri Senegal, ni we wakiriye iki gihembo mu izina rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba kandi yaragishyikirijwe na Minisitiri wa Senegal ufite mu nshingano ze ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Balla Moussa Fofana.

Inama ya FIDEPA u Rwanda rwaherewemo igihembo iba buri mwaka, igahuza abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye Minisiteri zifite inshingano z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu bihugu bya Afurika, abashakashatsi mu miyoborere, abahanzi n’abatangaza amakuru, bakaganira ku ruhare rw’inzego zinyuranye mu konoza ihame ry’ubuyobozi bubereye buri wese, kandi himikwa ihame rya Demokarasi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka