Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abajyanama ba Trump ku mahoro n’imyemerere
Ku mugoroba wa tariki 6 Ugushyingo 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye muri Village Urugwiro abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’imyemere, bagirana ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro n’amahoro.
Mu bajyanama mu biro bya Perezida Trump (White House) bakiriwe muri Village Urugwiro, bakanasangira n’Umukuru w’Igihugu barimo Paula White, Umujyanama Mukuru mu biro bya bya Perezida Trump bishinzwe iby’Idini; Jennifer Korn Sporment umwungirije, Umuyobozi w’Ibikorwa by’Idini muri White House, Jonathan Cain, Bradley Knight, Musenyeri Nicholas Duncan-Williams, Rosa Whitaker Duncan-Williams, Joel Duncan-Williams na Chekinah Olivier.
Ibiganiro bagiranye, byibanze ku ndangagaciro basangiye zirimo ukwemera, amahoro n’imiyoborere, banaganira ku bibazo byo mu Karere n’Isi muri rusange, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa Village Urugwiro.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi biganiro byitabiriwe n’abandi bayobozi barimo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr.Jean Damascène Bizimana na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Ibiro bishinzwe imyemerere mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House Faith Office), byashinzwe na Perezida Trump mu 2025, kugira ngo bishyigikire ibijyanye no guteza imbere indangagaciro z’imyemerere mu miryango, binarinde ukwishyira no kwizana kw’amadini.
Ibyo biro barizwa mu ishami rishinzwe ubujyanama n’ingamba mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, bigakorana n’izindi nzego zishinzwe amadini n’imiryango ishyigikira ibijyanye n’ukwemera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|