Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt. Col Dr William Kanyankore atangaza ko icyorezo cya COVID-19 gihari, kandi abajyanwa kwa muganga bitabwaho, agasaba abantu kwirinda kucyandura kuko abakirwa barimo ibyiciro bitatu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bufite icyizere cyo kurangiza ikibazo cyo kubona amazi meza, abaturage bakibagirwa kuvoma amazi yo mu bishanga. Ubuyobozi bubishingira ku mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ku mugezi wa Koko mu Murenge wa Murunda, ruzagaburira amazi imirenge iyakeneye.
Abahinzi b’icyayi mu Turere twa Rubavu na Rutsiro bahuriye muri Koperative COOPT Pfunda bashyikirijwe ibikoresho bibafasha kwirinda COVID-19.
Polisi y’u Rwanda ikorera ku mupaka munini uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Gisenyi mu Rwanda, yatahuye uburyo bwihariye bukoreshwa n’abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitasoze.
Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko umusaruro w’ibyoherezwa hanze wagabanutse uretse icyayi cyashoboye kuzamuka. Ibi byagize ingaruka ku mafaranga u Rwanda rwagombaga kwinjiza muri 2019/2020 angana na Miliyoni 593 z’Amadolari ya Amerika.
Sosiyete itwara abantu mu ndege, RwandAir, yasubukuye ingendo zayo hagati ya Rusizi na Kigali nyuma y’uko izi ngendo zari zarahagaze biturutse ku cyorezo cya COVID-19.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bivumu mu Kagari ka Bihungwe Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, baravuga ko umuyobozi w’umudugudu witwa Hakizimana Jean Claude yaraye arwanye n’umuntu mu kabari bimuviramo gupfa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bushobora gukoresha ibipimo bikoreshwa na Polisi mu gupima ingano y’ibisindisha umuntu yafatiye muri resitora.
Abakozi 14 muri 16 baherutse guhagarikwa n’Akarere ka Rutsiro batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ni nyuma y’iminsi ine ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bubahagaritse bubashinja uruhare mu kunyereza ibikoresho mu kubaka imihanda ya VUP mu mirenge itanu ari yo Ruhango, Mushubati, Rusebeya, Murunda na Nyabirasi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu yatangarije ikigo cy’itangazamakuru cya RBA ko abakozi batandatu mu murenge wa Busasamana bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo kubera uburangare bagize hakaba amarushanwa y’umupira w’amaguru ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Busasamana.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsabimana, atangaza ko ibikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke birimo gutanga umusaruro, akemeza ko bikomeje Akarere ka Rusizi kakwemererwa kugenderana n’utundi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bireberera ikigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba Covid-19 buratangaza ko uyu mubyeyi n’umwana we bamaze gukira bakaba basezerewe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bwahagaritse abakozi 16 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batanu mu gihe cy’amezi atandatu, bakekwaho kunyereza umutungo.
Kuva tariki ya 01 Nyakanga kugera tariki ya 03 Kanama 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya1,050 banduye icyorezo cya COVID-19. Muri bo, abo mu Ntara y’Iburengerazuba bari 300 bavuye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro na Nyabihu.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko amashuri na kaminuza bigiye kongera gufungura agaragaza ibisabwa kugira ngo abanyeshuri bashobore kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cya The East African, yagaragaje ko kudashyira hamwe nk’ibihugu mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, bitorohera ibihugu guhangana n’ingaruka ziterwa n’icyorezo cya COVID-19.
Imiryango 1,496 muri 2,992 yangirijwe n’ibiza muri Mata na Gicurasi mu Turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Gakenke imaze gushyikirizwa ibiribwa n’Umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda.
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Micinyiro mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu, bavuga ko uko batuye ari 70 abafite udupfukamunwa ari batandatu gusa, batizanya iyo basohotse.
Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko kuva tariki 1 Kanama 2020 abunzi bazaba barangije imirimo yabo hagategerezwa igihe hazatorwa abandi.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga, yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura imirimo yacyo ku wa 04 Kanama 2020.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya buravuga ko bwafashe Bikorimana Ignas ufite imyaka 17 akekwaho kwica mukase n’abana babiri.
“Nda Ndambara yandera ubwoba, oya ndayo, iyarinze Kagame izandinda! Nta ndambara yandera ubwoba”! Aya ni amagambo yaririmbwe na benshi harimo n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, mu bikorwa byo kumwamamaza nk’umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2017.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora inkuru zicukumbuye, aravuga ko mu kwezi kwa Gashyantare 2020, icyo kinyamakuru cyabonye Major General Aloys Ntiwiragabo, ushakishwa n’ubutabera ndetse kinamufatira ifoto aho aherereye mu Mujyi wa Orléans mu Majyaruguru yo hagati y’u Bufaransa.
Depite Mukayijore Suzane yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP), umwanya asimbuyeho Nyirarukundo Ignatienne wahinduriwe imirimo akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisitere y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi butangaza ko bwatangiye gukoresha Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba mu kwakira abarwayi bwa COVID-19.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), Félix Tshisekedi, tariki 21 Nyakanga 2020 yatangaje uburyo ibikorwa byari byarahagaritswe mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 bigiye kongera gusubukurwa nyuma y’amezi ane byarahagaze.
Abaroba isambaza baravuga ko bishimiye imitego yiswe ‘icyerekezo’ ubu iri mu igeragezwa mu gukoreshwa mu burobyi bw’isambaza mu Rwanda, ikaba yasimbura iyindi isanzwe ikoreshwa kuko ifasha mu kuroba isambaza nini.
Polisi y’u Rwanda yatangiye kugeza mu bugenzacyaha abakwiza ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga nyamara birengagije ukuri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu ijoro ryo kuwa 12 Nyakanga 2020 yatangaje ko habonetse abantu banduye Coronavirus 38, harimo abarwayi batanu bagaragaye mu Karere ka Rubavu.
Icyorezo cya Coronavirus mu mezi ane kigeze mu Rwanda kimaze kwandurwa n’abantu 1337, abamaze gukira 684, naho abakirwaye ni 649 mu gihe abandi bane kimaze kubahitana nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC.