Eswatini: Amb. Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami Mswati III impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2025 mu Ngoro y’Umwami ya Lozita.
Umwami Mswati na Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage mu biganiro bagiranye, bongeye gushimangira amahirwe ibihugu byombi bishobora kubyaza umusaruro mu nyungu rusange. U Rwanda na Eswatini byishimira umubano bisanzwe bifitanye mu nzego zitandukanye, zirimo ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.
Abayobozi bombi kandi bagaragaje umubano w’u Rwanda na Eswatini uzashimangirwa n’ubushake bwa Politiki hagati y’ibihugu byombi. Umwami Mswati kandi yahaye ikaze abashoramari bo mu Rwanda kuza kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu cye.
Nyuma y’uwo muhango, Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage yabonanye n’Abanyarwanda bagera kuri 80 batuye muri Eswatini.
Amb. Col (Rtd) Ndamage yabasobanuriye umubano uri hagati y’u Rwanda na Eswatini, ndetse akangurira Abanyarwanda baba batuye muri iki Gihugu nk’impunzi gusura u Rwanda bakireba ubwabo aho Igihugu kigeze, kugira ngo bazabone ibyo bazagaruka kubwira abandi. Yabasobanuriye kandi na serivisi z’ubujyanama zitangwa na Ambasade.
Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage, asanzwe anahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Mozambique na Comoros.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|