- CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko mu bantu bafashwe harimo abasaba uruhushya rwo gukoresha imodoka bakaruhabwa aho kuyigendamo bakaruha abandi bayigendamo bo bakagenda mu yindi.
Agira ati, “Abantu banywa inzoga ndetse n’abo dufata mu muhanda barengeje amasaha baba basinze kandi bafite ubutumwa ariko batakoze ibyo basabiye uruhushya ahubwo bajya gusurana, bajya kuzerera kugira ngo babone uko banywa inzoga”.
CP Kabera avuga ko abanyamaguru 117, 630 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 batambaye agapfukamunwa, mu gihe abandi 2,066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha kandi utubari tutemerewe gukora.
Akomeza avuga ko hafashwe imodoka 2,218, moto 912 ndetse n’amagare 612 byose bitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, mu Mujyi wa Kigali bamwe bakaba bakoresha uburyo butandatu mu kwihisha Polisi burimo gutizanya ubutumwa bugaragaza uruhushya rutangwa na Polisi, abarenga ku masha ya siporo n’ibindi.
CP Kabera avuga ko ayo mayeri bayatahuye kandi uzajya yitwaza ko isaha ya siporo itararangira hazajya harebwa ku isaha y’umupolisi n’abandi bagenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.
Avuga kandi ko hari abantu basaba impushya aho gukora icyo bazisabiye ahubwo bakajya gusurana no kuzerera.
Agira ati “Gusaba uruhushya ntibajye aho barusabiye ahubwo ukabeshya ukirirwa uzerera, abantu basaba impushya bagasurana, urugero hari aho abapolisi bafashe umuntu avuga ko yiriwe kwa muganga, umwana aramunyoboza ati oya ntitwagiye kwa muganga ahubwo twiriwe mu mujyi”.
Avuga ko kutubahiriza amasaha nabyo byagaragaye aho abantu bahabwa uruhushya rw’umunsi umwe bakumva ko barukoresha amasaha 24 kandi bitemwe, abahawe uruhushya rw’iminsi 2 bakumva ko barukoresha amasaha 48 kandi bitemewe.
Polisi ivuga ko kubahiriza amabwiriza mu cyumweru cya Guma mu rugo abaturage bagomba kumva ko amakosa akorwa iyazi, kandi ko gutanga uruhushya bikorwa na polisi ndetse ko impushya zitangwa zisuzumwa.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|