RDC: Inteko Ishinga Amategeko yeguje Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ayoboye

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku wa 27 Mutarama 2021 yarateranye ku busabe bwa bamwe mu Badepite, bakuraho ikizere Minisitiri w’Intebe Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba na Guverinoma ayoboye, bayishinja kudashobora.

Minisitiri w'Intebe wa RDC, Prof Sylvestre Ilunga na Guverinoma ye begujwe
Minisitiri w’Intebe wa RDC, Prof Sylvestre Ilunga na Guverinoma ye begujwe

Guverinoma yari iyobowe na Prof Ilunga yari igizwe n’Abaminisitiri bari akadasohoka na Perezida wacyuye igihe, Joseph Kabila, bagashinjwa kudindiza gahunda z’Umukuru w’igihugu uriho, Félix Antoine Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi yari yaravuze ko Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma bitisubiyeho mu kumufasha mu mugambi yihaye wo guteza imbere igihugu, yakoresha ububasha ahabwa n’Itegeko agasesa Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma.

Cyakora ntibyagezweho kuko mu mpera za 2020, Inteko Ishinga Amategeko yeguje uwari Umuyobozi wayo, Jeanine Mabunda ndetse benshi mu Badepite bari ku ruhande rwa Perezida Kabila bamuvaho.

Ibi byatumye Perezida Tshisekedi abona imbaraga mu Nteko Ishinga Amategeko kugeza ubwo yeguza Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ayoboye.

Ni Inteko yitabiriwe n’Abadepite 382, maze ku bwiganze bw’amajwi 367 batora ikurwaho rya Guverinoma yari iyobowe na Prof. Sylvestre Ilunga Ilunkamba.

Abadepite 7 ntibemeye uyu mwanzuro wo kweguza Guverinoma, naho 2 bifashe kuri uwo mwanzuro.

Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riteganya ko iyo Guverinoma ikuweho ikizere, uyikuriye atanga ubwegure mu masaha 24.

Biteganyijwe rero ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba na Guverinoma yari ayoboye bashyikiriza ubwegure bwabo Umukuru w’igihugu.

Minisitiri w’Intebe Prof Ilunga, yakuweho ikizere mu Nteko rusange y’Abadepite adahari, mu gihe imushinja imikorere mibi, ubushobozi buke no kunanirwa gushyira mu bikorwa ibyo yari yarasezeranyije abaturage ba RDC.

Cyakora Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba avuga ko igihugu cyari gihagaze, gusa ngo ajyaho yasanze ikigega cya Leta kirimo ubusa.

Aha Prof Ilunga yari kumwe na Perezida Tshisekedi
Aha Prof Ilunga yari kumwe na Perezida Tshisekedi

Ibinyamakuru bitandukanye muri RDC byatangaje ko Prof Ilunga yatangaje ko ategujwe kuko yananiwe ahubwo bitewe n’impamvu za pilitiki.

Kuvaho kwa Guverinoma ya Prof Ilunga ni itsinzi kuri Perezida Félix Tshisekedi mu kwikiza Perezida yasimbuye, Joseph Kabila n’abari bamushyigikiye ashinja kudindiza umugambi we mu kubaka ubumwe bw’igihugu no kugiteza imbere.

Tshisekedi yatangajwe nk’uwatsinze amatora mu mpera z’umwaka wa 2018, agomba gukorana na Guverinoma igizwe n’abashyigikiye Perezida Kabila n’ishyaka rye rya FCC ndetse 2/3 mu Baminisitiri 65 bakaba bari baravuye ku ruhande rushyigikiye Kabila.

Kuva ku itariki 10 Ukuboza 2020, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Jeanine Mabunda yakweguzwa, hagiyeho Komite y’agateganyo igomba kuyiyobora ariko biteganyijwe ko ku ya 3 Gashyantare 2021, hazajyaho Komite iyobora Inteko Ishinga Amategeko ya RDC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka