Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya ari we Sama Lukonde, usimbuye Sylvestre Ilunga weguye ku mirimo ye muri Mutarama 2021, nk’uko byifujwe n’Abadepite bibumbiye mu itsinda ry’Ubumwe bwera bw’igihugu.

Sama Lukonde Kyenge wagizwe Minisitiri w'Intebe wa RDC
Sama Lukonde Kyenge wagizwe Minisitiri w’Intebe wa RDC

Ni amakuru yamenyekanye biciye kuri Televisiyo y’igihugu ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, Sama Lukonde Kyenge w’imyaka 43, akaba yari Umuyobozi wa GECAMINES (Générale des Carrières et des Mines).

Sama Lukonde yavutse ku ya 4 Kanama 1977 avukira i Paris mu Bufaransa, akaba umuhungu wa Faustine Mwansa na Stéphane Lukonde Kyenge.

Mu 2006 ni bwo yatangiye ibikorwa bya politiki nk’Umudepite w’igihugu kugeza mu 2011, yinjiye muri Guverinoma muri 2014 nka Minisitiri w’urubyiruko, siporo n’imyidagaduro. Muri manda ye, yatangije imirimo yo kubaka sitade za komini hirya no hino mu Mujyi wa Kinshasa ndetse afasha ikipe y’igihugu kugera kure mu mikino ya CAN 2015 yabereye muri Guinée.

Umuhate mu mirimo yatumye atorerwa kuba Perezida w’Inama y’Abaminisitiri b’urubyiruko bo mu bihugu bigize Umuryango wa Francophonie.

Muri Nzeri 2015, yeguye ku mirimo ye yo kuba Minisitiri wa Siporo kugira ngo yubahirize amabwiriza y’ishyaka rye (Avenir du Congo).

Mu mwaka wa 2018, yitandukanyije na Moïse Katumbi, kugira ngo ashyigikire Perezida w’ishyaka rye, Dany Banza.

Sama Lukonde ni Enjeniyeri mu butabire bw’inganda (Chimie Industrielle), impamyabushobozi akaba yarayikuye mu Ishuri rikuru rya Tekinike rya Mutoshi muri RDC. Mu 2000 yakomereje muri ‘Computer Science and Technology’ muri Afurika yepfo ndetse no muri kaminuza ya Lubumbashi mu 2006, mu by’ubutabire n’ubundi.

Mu bamushyigikiye harimo Moïse Katumbi wagize ati “Ndashimira cyane Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde! Ndamwifuriza gutsinda mu nshingano ziremereye”.

Nyuma yo gushyirwaho, afite akazi kamutegereje ko gushyiraho Guverinoma igomba gusimbura iya Sylvestre Ilunga Ilunkamba, weguye ku mirimo ye mu kwezi kwa Mutarama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka