Minisiteri y’Ubuzima yamaze impungenge abatinya inkingo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yamaze impungenge abatinya inkingo za Covid-19 kimwe n’abavuga ko hari abazifata bakongera bakarwara.

MINISANTE ihumuriza abatinya urukingo rwa Covid-19
MINISANTE ihumuriza abatinya urukingo rwa Covid-19

Dr Mpunga yabigarutse ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 7 Gshyantare 2021, akavuga ko inkingo u Rwanda ruzatanga zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), zikazafasha abazazihabwa kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kuba hari abarwara kandi barahawe inking, Dr Mpunga avuga ko bishoboka, ati; “Ubusanzwe urukingo rukenera doze ebyiri kandi zitangwa mu bihe bitandukanye, igikwiye kurebwa ni ukumenya niba umuntu yandura mbere yo guhabwa urukingo, cyangwa nyuma yo gufata doze imwe. Gusa icyo twavuga ni uko urukingo rufasha umubiri gukora abasirikare bahangana na ya virusi yinjira mu mibiri w’uwahawe urukingo”.

Akomeza avuga ko iyo virusi yinjiye mu mubiri y’uwahawe urukingo, umubiri uyitsinda kandi bimufasha kutanduza abandi.
Ati “Urukingo ntirubuza abantu kwandura, ariko iyo urwaye ukingiwe ntuzaremba, uzakira kandi ntiwanduza”.

U Rwanda ruteganya kwakira inkingo za COVID-19 za mbere zo mu bwoko bwa ‘Phizer’ zibarirwa mu bihumbi 102, naho mu mpeza z’ukwezi kwa Gashyantare rwakire izindi nkingo zo mu bwoko bwa ‘AstraZenica’ ibihumbi 996.

Ni inkingo zizahabwa abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze bafite indwara karande hamwe n’abakora mu nzego z’umutekano kuko nabo bakunze kugarizwa n’icyo cyorezo.

U Rwanda ruri mu bihugu bine ku mugabane wa Afurika byiteguye kubona inkingo no kuzitanga, ndetse kuva tariki ya 6 Gashyantare 2021 indege ya Ethiopian Airlines yagejeje inkingo za mbere ku mugabane wa Afurika zikuwe mu gihugu cy’Ubushinwa.

u Rwanda rufite gahunda yo kugura n’izindi nkingo zizahabwa abaturage, u Rwanda ruteganya ko umwaka wa 2021 ukazarangira nibura 60% by’abanyarwanda bakingiye, ibikorwa bizasaba Leta agera kuri miliyoni 124 z’Amadolari ya Amerika.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ayo mafaranga azakoreshwa azagura inkingo n’ibindi bikenerwa bigendanye na zo, ikaba ari gahunda y’ikingira ry’icyo cyorezo mu gihe cy’imyaka ibiri, bikaba biteganyijwe ko abantu miliyoni umunani (8) bazaba bakingiwe.
Biciye muri Covax, ibihugu byose hatitawe ku bukungu bwabyo, bifite uburenganzira bungana bwo kubona inkingo mu gihe zizaba zabonetse, intego ikaba ari uko mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira haba habonetse miliyari ebyiri z’inkingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nese twebwe abanyeshuri baduteganyiriza iki?

nkundimana frank yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ariko izinkigo kuki mbona zizaba itegeko umuntu nakingirwa akaba atakwandura cyangwa ngo yanduze bazareke ushaka azikingize cg ushaka kuzapfa yishwe na korona azipfire bizabe muburenganzira bw’umuntu rwose turabinginze bayobozi ntimuzabigire itegeko.

Daya yanditse ku itariki ya: 7-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka