Abashinzwe umutekano b’u Rwanda na DR Congo bahuriye mu biganiro i Kigali
Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bari mu biganiro bahuriyemo n’ab’u Rwanda kuva tariki 13 Gashyantare 2021, aho basuzumira hamwe ibibazo by’umutekano ndetse banashyireho inzira yo gukemura ibihungabanya umutekano w’Ibihugu byombi, n’umutekano w’Akarere muri rusange.

Uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruhagarariwe na François Beya, Umujyanama wihariye ushinzwe umutekano wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, mu Rwanda Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen J Bosco Kazura ni we ukuriye ibiganiro.
Gen J Bosco Kazura yavuze ko iyi nama y’iminsi ibiri ije nyuma y’ibikorwa ihungabanya umutekano bikomeje kugaragara, hakaba hakenewe ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gukemura icyo kibazo.

Yongeyeho ko iri huriro ryahawe inshingano n’abakuru b’ibihugu byombi, zo gushyiraho ingamba zigamije kurangiza ibyo bibazo bihungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.
François Beya yashimangiye ko u Rwanda na DRC biyemeje gufatanya mu rwego rwo gushakira hamwe umutekano n’iterambere rihamye.

Ohereza igitekerezo
|