Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni, buratangaza ko abanyeshuri baryigamo bari baragiye mu miryango mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagarutse bagasanga ibikoresho basize byarangijwe n’umugezi wa Sebeya winjiye mu mashuri ukangiza ibyo usanzemo mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko abakozi barindwi bahagaritswe n’inzego z’ubutabera kubera uburangare no kunyereza ibikoresho mu bikorwa byo kubaka amashuri azigirwamo n’abanyeshuri mu mwaka wa 2020-2021.
Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda mu bihugu bigize Ubumwe bw’Abarabu (UAE), basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kubakorera ubuvugizi bagakurirwaho ikiguzi kuri visa nk’uko Qatar ibikora ku Banyarwanda.
Abaturage batuye mu Mirenge yegereye Pariki y’Ibirunga mu Turere twa Rubavu na Nyabihu, bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza, ndetse bamwe bakavuga ko amazi meza ari umugani cyangwa inkuru bumva batizeye ko azabageraho.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu rwegereje abaturage bo mu Murenge wa Karago amazi meza, batandukana no kuvoma umugezi wa Nyamukongoro bamwe banenga ko ushyirwamo umwanda.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba butangaza ko umuturage yarashwe nyuma yo gufatanwa urumogi udupfunyika 400 yari avanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Abarobyi b’isambaza n’amafi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho bakorera, bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abagura isambaza n’amafi baroba.
Aborozi bo mu Karere ka Rubavu bakenera ibiryo by’amatungo bizwi nka ‘drêche’ biva mu ruganda rwa Bralirwa rukorera mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bibona umugabo bigasiba undi bitewe n’ubucuruzi buri mu kigo cya SOSERGI kibigurisha.
Abagore bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko n’ubwo umugore wo mu cyaro yahawe agaciro, hari ibikimugora birimo kubona igishoro.
Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa imyaka 10 no gutanga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 y’ihazabu.
Salukondo Mamisa Faruda, umugore w’Umunyekongo wakundanye n’Umunyarwanda akamukurikira mu Rwanda, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda uratangaza ko ugiye gutera ibiti ibihumbi 11 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza.
Rwabudandi Cyprien w’imyaka 89 y’amavuko na Nyirabashumba Asela w’imyaka 82 y’amavuko basezeranye imbere y’ubuyobozi, umuhango ukaba wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Rubavu mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020.
Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, bavuga ko bamaze guhoma arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, bahombejwe n’Abanyekongo bari basanzwe bakorana.
Abacuruzi b’isambaza mu mujyi Kamembe baratangaza ko babonye igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu kiyaga cya Kivu.
Nyiramongi Odette utuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko yababariye abamusenyeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Umugore witwa Muhawenimana Claudine wo mu Kagari ka Bukiro, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, arakekwaho kwica umugabo we Kamegeri Joseph amuteye ibuye. Ibyo byabaye mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, umaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje kuhaboneka cyane muri iyi minsi kugira ngo arangize ibibazo by’umutekano muke biharangwa.
Itangazo ry’Umurenge wa Gisenyi Kigali Today yabonye, rihamagarira abantu kwitabira cyamunara y’ihene yibwe mu mupaka ku butaka butagira nyirabwo, aho umushinjacyaha yasabye ubuyobozi bw’umurenge kuyiteza cyamunara amafaranga agashyirwa mu kigega cya Leta.
Icyiciro cya gatanu cy’impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500, zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zasubiye mu gihugu cyazo kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020.
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yari itegerejwe hakoreshejwe ikoranabuhanga yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020. Ni inama yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Angola João Lourenço, iyoborwa na Perezida wa Repubulika iharanira (…)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko kutarangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu mbogamizi yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha mu guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abakunzi b’isambaza n’abacuruzi bazo bavuga ko bishimiye gufungurwa k’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ariko bakavuga ko babangamiwe n’uburyo igiciro cyazo gikomeje kuzamuka.
Abarinzi ba Pariki y’Ibirunga, Akagera, Nyungwe na Gishwati bifatanyije n’abandi barinzi muri Afurika mu kwiruka n’amaguru ibirometero 21, mu kuzirikana ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’itsinda ry’abikorera bishyize hamwe kuzegukana kubaka isoko rya Kijyambere mu Karere ka Rubavu RICO, ritangaza ko rimaze kwiyemeza arenga miliyari imwe na miliyoni 200 azakoreshwa mu kubaka isoko rya Gisenyi, igihe bazaba baryemerewe n’akarere.
Abacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakeneye koroherezwa imisoro n’amafaranga y’ubukode bacibwa n’Akarere kubera gutinda guhabwa amasezerano y’ubukode n’ingaruka z’ibihe bya COVID-19 banyuzemo.
Impunzi z’Abarundi 595 zari mu Rwanda zakiriwe ku mupaka wa Nemba zisubira mu gihugu cyabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda umuntu yakirebera mu mibanire ya buri munsi y’Abanyarwanda, kuko bigaragara ko bishimiye ko babanye mu mahoro.
Nubwo ari umujyi ufite amahirwe menshi mu bikorwa by’iterambere, ubukerarugendo n’ubucuruzi, ni umujyi ugifite ikibazo mu nyubako zijyanye n’igihe n’imitunganyirize y’umujyi.