Paula White n’abo ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Paula White-Cain, Umujyanama mu Biro bya Perezida Donald Trump wa Amerika mu ishami rishinzwe Imyemerere, ari kumwe n’intumwa ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

Madamu Paula White, yatambagijwe ibice bigize uru rwibutso yibonera amateka ya Jenoside n’ubugome bukabije bwayiranze, asobanurirwa n’uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’urugendo rudasanzwe rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka n’ubudaheranwa.

Paula White mu ruzinduko agirira mu Rwanda kandi, yakiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bagirana ibiganiro byibanze ku mahoro, imyemerere, imiyoborere n’ibibazo bihangayikishije Akarere n’Isi muri rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka