Ikigo gishinzwe amazi y’u Rwanda cyabwiye abashoramari ko batagomba kurenza igipimo

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi (Rwanda Water Board) burasaba abakoresha umutungo kamere w’amazi y’ibiyaga kujya basaba impushya mbere yo gutangira imishinga yabo kugira ngo bahabwe imyanya hagendewe ku gishushanyo mbonera.

Ngo ibi impamvu yabyo ni ukugira ngo hirindwe amakimbirane cyangwa kuba hari ibikorwa byagonganira ahantu hamwe kandi bidashobora kubangikanywa ahubwo buri wese amenye aho akoresha atabangamiye undi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kamena 2025 Nyirishema Richard umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi yasobanuye impamvu y’uruhushya mbere yo gutangira umushinga.

Yifashishije urugero agira ati”Hari ubwo usanga nk’umuntu usanzwe afite bizinesi yo gukora ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro yo mu mazi, afite Hoteli ariko akaba akeneye no kugira uburenganzira bwo gukorera mu mazi, hakaba hari n’abandi bashaka gukora wenda nk’imirimo y’ubworozi bw’amafi ugasanga abo bantu ni benshi kandi bose bakeneye aho bakorera. Tugomba rero kubarangira tukavuga tuti”Ibyo bikorwa bijyanye n’ubworozi bw’amafi biberanye na hariya, ibijyanye n’imyidagaduro n’ubukerarugendo na byo biberanye na hariya tukabereka aho buri gikorwa cyagenewe.”

Yakomeje agira ati” Mu kugenera buri kintu aho kizakorerwa twifashisha igishushanyo mbonera ariko tukagerageza kubihuza n’ibindi bishushanyo mbonera bisanzwe, byaba iby’ubutaka n’iby’ubukerarugendo kugira ngo bitazavuguruzanya.”
Uruhushya rusabwa rute?
Munyandinda Vital umuyobozi ushinzwe gutanga impushya ku mikoreshereze y’amazi yasobanuye inzira wanyuramo uramutse ukeneye uruhushya rwo gukoresha umutungo kamere w’amazi.

Yagize ati”Iyo ukeneye uruhushya wandikira ikigo k’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda wujuje ifishi yabugenewe ugaragaza ibyo ukeneye , ubuso ushaka kuzakoreraho ndetse n’ikarita ntoya y’ahantu hawe gusa uzakorera igendanye na cya gishushanyo mbonera n’ibaruwa igaragaza uburyo witeguye kuwukora utabangamira ibinyabuzima n’ibindi bikorwa byegereye aho ushaka kuzakorera hanyuma ukabitwoherereza tukazagusura tukaza kureba niba aho hantu koko nta kibazo hazateza.

Yongeyeho ko bitewe n’igikorwa hari igihe bagusaba inyigo y’uko uzabungabunga ibidukukije bishobora kwangirizwa n’umushinga wawe. Aha yagize ati”Iyo ari igikorwa tubona ko gishobora kuzagira ingaruka ku bidukikije tumusaba gukora inyigo ku ngaruka ku bidukikije tukareba niba nta bibazo uwo mushinga uzatera.”

Usaba uruhushya kandi, yishyura Rwf 35,000, akaruhabwa mu gihe cy’imyaka cumi n’itanu, kandi agomba kwerekana ingano y’amazi akeneye, kugira ngo atayakoresha agacura abandi.
Ninde ukwiye gusaba uruhushya rwo gukoresha umutungo kamere w’amazi?

Munyandinda avuga ko atari umuntu wese ukwiye kwaka uruhushya buri uko agiye gukoresha amazi y’ikiyaga ko ahubwo abafite imishinga yagutse aribo bireba.

Yagize ati”Iyo umuntu afite hegitari y’umurima akeneye kuhira akenera uruhushya rwo gukoresha amazi.

Ibijyanye n’inganda na byo tubigira mu byiciro bibiri ariko inganda zo kuyungurura kawa ni umwihariko kuko hari abantu benshi bamaze kugera kuri icyo kiciro kandi bakoresha amazi menshi abo nabo bakenera impushya.

Abandi bakenera uruhushya ni abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko kuyungurura ngo babone amabuye akenewe bitwara amazi menshi.

Ibindi ni ugukwirakwiza amazi mungo kuko buriya gufata amazi ukayayungurura ukayakwirakwiza bisaba ko bahabwa uruhushya bakamenya aho agiye kuyafatira niba nta bindi bikorwa bishobora kubangamirana.

Abakoresha ikiyaga mu buryo bw’imyidagaduro, inzira z’ubwato abakora mu burobyi ,ubworozi bw’amafi n’abandi nabo bakenera impushya.

Ikiyaga ni kimwe mu mitungo kamere y’amazi. Ni amazi asa nk’aho adatemba bitandukanye n’imigenzi aho usanga amazi aba afite aho ava n’aho agana, ibiyaga rero byo bisa nk’aho bituje bifite amazi bivana muyindi migezi.

Kugeza ubu mu biyaga 40 karemano u Rwanda rufite, bitanu ni byo bimaze gukorerwa igishushanyo mbonera aribyo ikiyaga cya Kivu , Burera ,Ruhondo Mugesera n’ikiyaga cya Muhazi.

Biteganyijwe ko ibishushanyo mborera bizakomeza gukorwa no ku bindi biyaga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka