Rwamagana: Abafundi bakoze umuganda wo gutunganya inzu y’umusaza utishoboye
Urubyiruko rwibumbiye muri Sendika y’Abubatsi, Ababaji n’Abanyabukorikori (STECOMA) bo mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/08/2014 bahuriye mu gikorwa cyo kuvugurura inzu y’umusaza utishoboye kandi umugaye, Rubanguka Aloys, utuye mu mudugudu wa Kirehe mu kagari ka Nyagasenyi ho mu murenge wa Kigabiro kugira ngo abe ahantu heza.
Aba banyamyuga bakoze ibikorwa by’amaboko nyuma yo gukusanya amafaranga ibihumbi 230 baguze ibikoresho birimo isima n’umucanga byabafashije gutera igipande kuri iyi nzu.
Umusaza Rubanguka watunganyirijwe inzu, yishimira cyane ibikorwa by’umuganda ngo kuko no kugira ngo iyo nzu izamuke byaturutse ku muganda naho we ngo ntacyo yari kwishoboza.

Icyo aba bafundi n’abanyabukorikori bakoze ku nzu y’uyu musaza, ni ukuyiteraho igipande cy’isima ivanze n’umucanga imbere n’inyuma mu rwego rwo kuyirimbisha, ariko ngo nyuma bakaba bazanamufasha gukinga inzugi n’amadirishya kuko ibiyikinze bidahagije.
Karabaranga Vedaste ukuriye Sendika y’Abubatsi, Ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko mu kazi kabo ko gukorera amafaranga, bagira n’umwanya wo gufasha abatishoboye, bikaba ari na byo byabateye gufasha uyu musaza.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, wari waje kwifatanya n’aba bafundi n’abanyabukorikori, yabashimiye ko hirya yo gukorera amafaranga basanganywe bagerekaho n’umutima wo gufasha ndetse akaba asaba ko byabera urugero abandi bose ngo kuko abishoboye bagiye batekereza gufasha abatishoboye, byatuma abaturage b’akarere bose batera imbere icyarimwe.
Iki gikorwa kuri Sendika y’Abubatsi, Ababaji n’Abanyabukorikori (STECOMA), ngo kiri no mu rwego rw’ukwezi kwahariwe umufundi mu gihugu, aho abafundi bagaragaza uruhare rwabo mu gufasha igihugu gutera imbere kuruta gusaba inkunga nk’uko bikunze kuba kuri bamwe.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, iyi sendika imaze kuzamura amazu 156 yubakiwe Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania ndetse ngo ataruzura, hategerejwe amabati atangwa na leta, ku buryo abonetse byageza tariki ya 11/09/2014 yarangiye.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
umuganda ni igikorwa kiza cyane ko gifasha abanyarwanda kuba ahantu heza ndetse kikongera ubushuti mu bantu aba bantu bafashije uyu musaza bakoze igikorwa kiza.
igikorwa kinyamibwa rwose gikwiye amashyi menshi ariko kinatubera urugero rwiza kubaba barabuze imbaraga zo gutegura igikorwa kiza nkiki, kubaho ni ugufashanya ninako kwiha agaciro nkuko duhara tubwirwa na muzehe wacu
mbega igikorwa cyiza, gufasha umusaza nkuyu kimwe nundi utishoboye ntako bisa