Abagabo bihakana abana barusha ubunyamaswa ingurube- Senateri Tito

Senateri Tito Rutaremara aranenga cyane abagabo bafite ingeso yo kwihakana abana babyaye kuko ngo ari ibintu bibi, ku buryo n’inyamaswa zidatinyuka kubikora uretse ingurube gusa nabwo iyo yabwaguye ntihite ibona ibyo irya biyihagije.

Ibi Senateri Rutaremara yabivuze ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 9/12/2014, ubwo yaganiraga n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Rwamagana ku buryo serivisi z’ubutabera zigezwa ku baturage. Ibi biganiro bikorwa mu cyumweru cyahariwe ubwunganizi mu bijyanye n’amategeko cyatangiye ku wa mbere, tariki ya 8/12/2014.

Senateri Rutaremara wari kumwe na bagenzi be ba Senateri Kazarwa Gerturde na Kalimba Zephyrin bo muri Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere Myiza, baganiraga n’abayobozi batandukanye ku butabera buhabwa abaturage, bikagendana n’umutekano baba bafite haba ku mubiri wabo, imibereho myiza ndetse no kurwanya akarengane.

Senateri Rutaremara anenga abagabo bihakana abana babyaye.
Senateri Rutaremara anenga abagabo bihakana abana babyaye.

Kimwe mu bibazo bikibangamiye ubutabera buhabwa rubanda, nk’uko byagarutsweho muri ibi biganiro, ngo ni ikibazo cy’abagabo babyara abana barangiza bakabihakana, ugasanga abana na ba nyina birirwa mu nkiko basaba ko abo bagabo bemera abana babyaye ariko abagabo bakabigarama.

Iki kibazo by’umwihariko ngo kimaze kugaragara mu turere twa Rusizi, Nyamagabe, Huye, Kamonyi ndetse na Rwamagana, aho muri utu turere hagaragara imanza nyinshi z’abana na ba nyina baba basaba ko abagabo bemera bo bana.

Senateri Tito avuga ko iki kibazo kiremereye kuko imanza nk’izo zitinda bitewe n’uko bisaba gukoresha ibizamini by’ubuhanga bya “ADN” kandi bikaba bitinda ndetse ahanini bikaba bidasuzumirwa mu Rwanda kuko nta laboratwari zihagije kandi zabyihutisha zihari.

Uyu musenateri yongeraho ko igikomeye cyane ari iyo ngeso mbi y’uko umuntu yihakana umwana yabyaye mu gihe mu muco Nyarwanda ngo abantu bakundaga abana ndetse ugasanga abantu bamurwanira, ariko ubu ngo ugasanga abagabo babihakana kugeza ubwo babyemeye biturutse ku bizamini byo kwa muganga.

Senateri Rutaremara na bagenzi be baganiraga n'abayobozi batandukanye ku butabera buhabwa abaturage.
Senateri Rutaremara na bagenzi be baganiraga n’abayobozi batandukanye ku butabera buhabwa abaturage.

Senateri Rutaremara agereranya ibi bintu n’amahano akomeye cyane aturuka ku kwangirika k’umuco Nyarwanda ndetse ngo bikaba birenze ubunyamaswa kuko n’inyamaswa ubwazo zikunda abana bazo.

Yagize ati “Kuko n’inyamaswa, nta nyamaswa yanga umwana wayo. Yewe, [n’amarangamutima] n’i..n’i… n’ingurube irya abana, ibarya iyo ishonje ikibyara, ariko iyo bamaze kuyigaburira ikijuta, ikunda abana bayo ikabonsa ikabagirira neza”.

Akomeza agira ati “Ukumva rero abantu nkatwe tuzi ubwenge; ab’amadini bavuga ko twaremwe mu ishusho y’Imana, ari twe twanga abana bacu! Urumva ko ari ikibazo. Ni ikibazo cy’imirerere mike n’ikibazo cy’umuco mubi: kwanga icyo wabyaye gifite amaraso yawe, ukamwanga ukamwihakana uti ‘si uwanjye’cyanwa ukamwemera ariko ukajya wanga gutanga indezo; ni ibintu…[amarangamutima] nta n’ubwo wabyita ubunyamaswa kuko inyamaswa zikunda abana bazo, birarenze.”

Mu nama zitangwa na Senateri Rutaremara ni uko abantu bose bakwiriye kurwanya iyi ngeso bigisha abagabo kwirinda iyi migirire mibi ariko kandi hakabaho ubukangurambaga bwo kurwanya inda z’ “indaro” ngo kuko ahanini ari zo ziba isoko yo kwihakana bene abo bana. Ibi ngo byakorwa abana bigishwa bakajya babana babanje gushyingirwa cyangwa byaba ngombwa bagakoresha “ibituma” badasama mu buryo butateganyijwe.

Inzego zinyuranye zishimiye ko hari intambwe ikomeye yatewe mu rwego rw'ubutabera.
Inzego zinyuranye zishimiye ko hari intambwe ikomeye yatewe mu rwego rw’ubutabera.

Cyakora kuri we ngo igikenewe cyane ni ukwigisha abantu kuko nubwo umugabo yatera inda umugore adateganya ko babana, ngo yagakwiye kwemera uwo mwana kuko aba ari amaraso ye. Ibyo rero ngo bikaba bikwiriye kurenga amategeko ubwayo gusa ahubwo bikajya mu bumuntu kuko uwanze umwana we aba yiyambuye ubumuntu.

Muri rusange, iyi nama yitabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi mu nzego z’umutekano, abakuriye ubushinjacyaha n’ubucamanza, abahagarariye amadini ndetse n’abahagarariye Umuryango AVEGA, yishimiye ko hari intambwe ikomeye yatewe mu rwego rw’ubutabera; bishingiye ku bwagiye butangwa n’abaturage ubwabo nko mu nkiko Gacaca n’inzego z’abunzi, mu mugoroba w’ababyeyi ndetse n’inteko z’abaturage.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka