Rwamagana: Ababyeyi b’impuhwe bahembye mugenzi wabo wakiriye umwana wari wajugunywe
Ababyeyi b’impuhwe bo mu karere ka Rwamagana bazwiho kwakira no gufasha abana baba batereranywe n’ababibarutse, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28/10/2014, bateraniye mu rugo rwa mugenzi wabo wakiriye uruhinja mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 10, kugira ngo bamuhembe nk’umubyeyi wibarutse umwana.
Aba babyeyi bashimangiraga ko ababyeyi b’Abanyarwanda bakwiriye kurangwa n’impuhwe bagafasha abana batagira kivurira.
Byari ibirori nk’ubundi bukwe bwose bujyanye no guhemba umubyeyi wibarutse. Ababyeyi bari ku murongo bafite n’ibiseke binjiraga mu rugo rw’umubyeyi mugenzi wabo Mukashyaka Léonille wakiriye uruhinja rw’umuhungu tariki ya 9/10/2014 akarwita Mugisha Moses, nyuma y’uko uwari warwibarutse yari yarutaye ku muharuro w’urusengero.
Mukashyaka yavuze ko kugira umutima w’impuhwe atagendereye izindi nyungu ari byo byatumye yakira uyu mwana akiyemeza kumurera nk’uko arera abana be.

Ababyeyi b’impuhwe bagera kuri 50 bo mu murenge wa Kigabiro ni bo bamaze kwihuriza hamwe mu karere ka Rwamagana, bakaba bariyemeje kuzajya bakira abana batereranwe n’ababibarutse cyangwa se abadafite imiryango mu ntego yo kugira ngo abana bose barererwe mu miryango aho kuba mu bigo.
Iki gikorwa cyagezweho nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’Umuryango “Help A Child Initiative” ushishikariza ababyeyi b’Abanyarwanda kuba ababyeyi b’impuhwe bafasha abana batagira kivurira.
Mukakarinda Gaudence n’umugabo we Bazatsinda Claver, na bo ku itariki ya 21/10/2014, bakiriye umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 2 bise Imanizabayo Solange babyinirira Teta.

Bashishikariza abandi babyeyi kwakira abana batagira kirengera kugira ngo na bo baronke ku byiza byo kuba mu miryango kandi bakavuga ko bitagoye kurera bene abo bana kuko ngo usanga nta bintu bihambaye byiyongera ku bisanzwe bitunga umuryango.
Ukurikiyimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda “Help a Child Initiative”, yashimiye ababyeyi b’impuhwe bo mu karere ka Rwamagana ndetse abasaba ko bakomeza intego yo gufasha abana b’imfubyi n’abatereranwa n’ababibaruka kugira ngo barererwe mu miryango ibaha uburere buboneye.
Ukurikiyimana yavuze ko mu ababyeyi b’Abanyarwanda baranzwe n’impuhwe zo kwakira abana badafite imiryango byashyira iherezo ku kibazo cy’abana baba mu bigo by’imfubyi.

Umuryango Nyarwanda utegamiye kuri leta “Help A Child Initiative” ukangurira ababyeyi kugira impuhwe zo gufasha abana ku bushake nta zindi nyungu, watangiye ibikorwa byawo mu mwaka ushize wa 2013.
Binyuze mu bukangurambaga, kugeza ubu umaze gukorana n’uturere 7 mu gihugu turimo Nyarugenge, Rwamagana, Rurindo, Nyaruguru, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi.
Muri utu turere hamaze kubonekamo ababyeyi b’impuhwe bagera kuri 600 biteguye kwakira abana bato, baba abatereranwa n’ababibaruka bakiri impinja cyangwa se abakiri mu bigo by’imfubyi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|