Mu imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba, abikorera basabwe kongera agaciro k’umusaruro
Mu karere ka Rwamagana hatangijwe imurikagurisha rya 6 ry’intara y’Iburasirazuba ku gicamunsi cyo kuwa 21/09/2014, rihuje abamurikabikorwa 131 baturutse mu bihugu bitanu by’Afurika ndetse no ku mugabane wa Aziya.
Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda wafunguye ku mugaragaro iri murikagurisha, yasabye abamurikabikorwa kurushaho kongera agaciro k’ibyo bakora ngo kuko leta y’u Rwanda yiteguye kubafasha kubona amasoko y’umusaruro wose uva mu bikorwa byabo.

Iri murikagurisha ryateguwe ku bufatanye bw’Urugaga rw’Abikorera n’intara y’Iburasirazuba rigaragaramo ibikorwa bitandukanye birimo ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi, iby’ubukorikori n’ikoranabuhanga, ibigo by’imari n’ibitanga serivise ndetse ku buryo bwihariye hakagaragaramo ibikorwa byo kongera agaciro k’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri murikagurisha, minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe Imirimo y’inama y’abaminisitiri yashimiye intambwe abikorera bo mu ntara y’Iburasirazuba bagezeho mu gutanga umusanzu wo kubaka iterambere ry’igihugu, maze abasaba kongera agaciro k’ibyo bakora kugira ngo babashe guhangana ku masoko mpuzamahanga.

Madamu Uwamariya Odette uyobora intara y’Iburasirazuba yavuze ko imurikagurisha nk’iri riteza imbere ubukungu bw’iyi ntara kuko bisiga amasomo akomeye ku bamurikabikorwa n’abaryitabiriye bose, bakigira ku bandi kandi bakagira ishyaka ryo kongera agaciro k’umusaruro wabo. Aha, yavuze ko uko umwaka utashye ngo abamurikabikorwa bagenda bongera agaciro k’ibyo bakora kandi bikabateza imbere kurushaho.
Fabric Habanabakize ukuriye urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Iburasirazuba yavuze ko ubufatanye bw’abikorera muri iyi ntara, ubuyobozi bwayo n’ubw’uturere tuyigize ndetse n’abafatanyabikorwa barwo ngo biri mu bituma iri murikagurisha riza ku isonga mu mamurikagurisha yo mu ntara mu gihe cy’imyaka ibiri ishize ndetse bitewe n’uko ryitabirwa bakaba bifuza ko ryavanwa mu rwego rw’amamurikagurisha aciriritse bita Mini-Expo ahubwo rikitwa imurikagurisha ngo kuko rigeze ku rwego rubikwiriye. Minisitiri Mugabo ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yashyigikiye icyi cyifuzo avuga ko cyizigwaho neza.

Bamwe mu bikorera bo mu ntara y’Iburasirazuba bemeza ko kwitabira imurikagurisha bifungura amahirwe yo kugurisha bitari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu mahanga, nk’uko byemejwe na Aimable Twahirwa, umunyabukorikori n’umunyabugeni wo mu karere ka Rwamagana umaze imyaka 14 yitabira amamurikagurisha.

Uretse abamurikabikorwa b’Abanyarwanda bitabiriye iri murikagurisha ku bwinshi, abanyamahanga baryitabiriye ni abaturuka mu bihugu bya Uganda, Kenya, Pakistan n’Ubuhinde.
Insanganyamatsiko y’iri murikagurisha igira iti “Garagaza ibyo ukora, Umusingi wo kwigira”.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|