Iburasirazuba: Hatangijwe umushinga w’ingufu ziva ku zuba uzagera ku ngo ibihumbi 49
Mu Ntara y’Iburasirazuba, hamaze gutangizwa umushinga w’ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba utegerejweho kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 49 n’ibigo by’amashuri 1000 byo muri iyi Ntara mu gihe cy’imyaka 4, ukazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 19.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Kamayirese Germaine, ubwo yatangizaga ku mugaragaro uyu mushinga mu karere ka Rwamagana, ku wa 11/11/2014, yavuze ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo y’uko mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba bafite amashanyarazi mu gihe kugeza ubu bagera kuri 22%.
Eng. Kamayirese avuga ko kugera kuri 70% by’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bitavuze ko abaturage bose bazaba bagera ku muyoboro mugari w’amashanyarazi rusange ahubwo ko harimo n’ubu buryo bwo gukoresha amashanyarazi ava ku zuba ndetse n’izindi ngomero nto zishobora gucanira nk’ingo 300, gutyo gutyo.
Uyu mushinga watewe inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi uzatwara ingengo y’imari igera kuri miliyoni 22 n’ibihumbi 300 by’ama-Euro; ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 19.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ukaba warashyizemo asaga gato miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’Abadage “Mobisol” giharanira kugeza ingufu z’amashanyarazi ku miryango ifite ubukungu buciriritse yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, witezweho kuzamura umubare w’abaturage babona amashanyarazi, by’umwihariko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, Michael Ryan, yashimiye intambwe leta y’u Rwanda ikomeje gutera mu kurwanya ubukene, iteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bagezwaho ingufu z’amashanyarazi ziboneye kandi ziramba.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ngo wishimira gufatanya n’u Rwanda muri uyu mushinga ugamije ineza y’abaturage, nk’uko Ambasaderi Michael Ryan yabitangaje.
Iyi gahunda ya Mobisol yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri, yatangiye gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka i Nyamata mu karere ka Bugesera.
Mu karere ka Rwamagana na ho hari abaturage batangiye kuyitabira ubu bakaba bakoresha ingufu zivuye ku zuba kandi bazishimira.

Murinda Anastase, utuye mu mudugudu w’Umunini, Akagari ka Ruhimbi mu Murenge wa Gishari, yatangiye gukoresha ubu buryo mu kwezi kwa Kanama. Avuga ko byakemuye ibibazo byinshi yajyaga agira kuko ngo ubu abona urumuri iwe mu rugo, abasha kureba televiziyo, yumva radiyo akanashyira umuriro muri telefone akoresheje izi ngufu, mu gihe mbere y’uko azibona cyari ikibazo gikomeye ku muryango we.
Kuva uyu mushinga utangiye gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama, umaze kugeza amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 2.
Ku bafatabuguzi b’aya mashanyarazi, ikiguzi kibarirwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 480 na 870.
Uyu mushinga watangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba ariko biteganyijwe ko mu mwaka utaha uzaguka ukagera no mu zindi ntara z’igihugu.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|