Rwamagana: Ibihugu 7 bizitabira imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba
Abikorera bo mu bihugu birindwi, bamaze kwemeza ko bazitabira imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba riteganyijwe tariki 18-28/09/2014 mu karere ka Rwamagana, nk’uko byemezwa na Eng. Habanabakize Fabrice, ukuriye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abikorera bo hanze y’u Rwanda bamaze kwemeza kuzitabira iri murikagurisha barimo abo muri Uganda, Burundi, Tanzania, Pakistan, Tunisia na Cameroun; hakiyongeraho abo mu gihugu cya Misiri kijemo bwa mbere.
Eng. Habanabakize, avuga ko kuba iri murikagurisha rizitabirwa n’abamurikabikorwa bavuye mu mahanga benshi bizatuma abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba babungukiraho byinshi bishingiye ku bikorwa bakora.
Abazitabira iri murikagurisha, by’umwihariko abo mu Ntara y’Iburasirazuba, barasabwa kugaragaza ibikorwa bifatika byabera abandi urugero rwiza kandi bakazarushaho kuvoma ubumenyi bazigira ku byiza bizamurikirwamo.

Iri murikagurisha ngo ryitezweho kuzaba ryiza kurusha uko byari bisanzwe ngo kuko ryateguwe neza kandi habayeho ubufatanye bukomeye bw’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwafashije mu gutumira ubuyobozi bw’Intara zo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kandi bikaba byaragenze neza.
Ikindi ni uko imurikagurisha ry’umwaka ushize wa 2013 ryitabiriwe n’abamurikabikorwa bagera ku 142 naho iry’ubu rikaba ritegerejwemo abagera kuri 200. Mu bategerejwe, abasaga 70 bamaze kwiyandikisha naho abandi babikije imyanya, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera.
Iri murikagurisha riteganya kuzakira abaturage babarirwa hagati y’ibihumbi 30 na 50 bazaza kwihera amaso no guhaha ibizahagurishirizwa, ariko cyane cyane ngo bikaba kuvoma ubunararibonye bamwe bigira ku bandi.
Iri murikagurisha ngo rizaba umwanya ku bamurikabikorwa birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa by’ubukorikori, iby’inganda, amahoteli, amabanki n’ibigo by’imari, ndetse n’ibindi bigo bitanga serivise zitandukanye, hagamijwe kugurisha ariko no kwigishanya hagati y’abazamurika n’abazabasura.
Ku bwa Eng. Habanabakize, ngo iri murikagurisha ni amahirwe akomeye mu iterambere ry’Intara y’Iburasirazuba, kuko ngo uretse no kugurisha muri rusange, bazahungukira ubumenyi butandukanye.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abikorera mugihugu cyacu bakomeje kugenda biyubaka ugereranyije no mumyaka yashize, kandi burya igihugu gifite abakorera bakomeye kandi bashoboye usanga nacyo hari byinshi kimaze kugeraho, abantu bose batareba leta kuri buri kimwe, iri murika gurishwa rigomba kubasigira byinshi
icyo gikorwa ni kiza cyane wenda twabona imurikagurisha ryenda kumera nkiry’i Kigali gusa no none bazibande kubiva mu ntara yabo kuko ikungahaye mu kweza.
iyi ntara kuba ari n’ikigega cy’u rwanda ibonye umwanya wo gukagaragaza ibyo izi ngo abazayitabira bazatware isura nziza maze ikamenyekana mu ruhando mpuzamahanga