Abanyarwanda barindwi bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Kigabiro muri Rwamagana bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba inka 20 mu gihugu cya Tanzaniya, bakajya kuzibagira mu isoko ry’ahitwa Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe muri Rwamagana.
Abagabo batatu bari bacumbitse mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana bafungiwe kuri station ya polisi ya Kigabiro bakurikiranyweho kwiba inka ngo bashakagamo amafaranga yo kuryamo inyama no kugura amayoga yo ku munsi mukuru w’Ubunani.
Abasirikari bo mu ishuri rikuru rya gisirikari rya Nyakinama ngo bagiye kongera imbaraga mu kubungabunga amahoro n’umutekano kuko ari byo biri gutuma Abanyarwanda bagera ku iterambere mu nzego zose, ndetse n’abatuye ibindi bihugu bakaba bakeneye umutekano nk’uw’u Rwanda ngo bagire intambwe batera.
Abantu bataramenyekana bishe Ujemumucyo Philippe wari utuye mu murenge wa Karenge, naho umugore we Uwimana Vestine baramukomeretsa bikomeye, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 17/1/2014.
Abatuye mu mirenge ya Kigabiro, Munyaga, Munyiginya na Mwurile mu karere ka Rwamagana batangiye umwaka wa 2014 bafite abafashamyumvire ngo bazafasha abubatse ingo n’urubyiruko rubyitegura kumenya amahame remezo y’imibanire mu ngo ndetse n’imyitwarire ikwiye ngo urugo rube rwiza.
Ubuyobozi bw’akakarere ka Rwamagana bwijeje abaturage bo murenge wa Gahengeri wo muri ako karere, ko amazi basaba azaba yabonetse mu gihe kitarenga amezi abiri. Abo baturage bavuga ko ikibazo cy’amazi kibahangayikishije kuko ngo bahurira ku iriba rimwe riri mu kabande, ari utugari dutanu.
Umuryango FXB watangije gahunda y’imyaka ibiri igamije gufasha abana b’impfubyi za SIDA n’abagifite ababyeyi bakirwaye batagishoboye gufasha abo bana bagikeneye kubaho, kwiga no kurerwa mu rukundo no kubona iby’ingenzi umwana wese akeneye ngo abeho neza.
Ambassaderi wa Leta zunze ubumwe z’America mu Rwanda Donald W. Koran, arashimira uburyo inkunga leta y’igihugu cye itanga mu bikorwa byo kurwanya Malariya ikoreshwa neza mu Rwanda.
Umuraza Landrada, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’itorero arasaba intore zigiye ku rugerero kutazihanganira na rimwe umuntu wese washaka guhungabanya Ubunyarwanda. Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero rw’intore zikabakaba 700 zatorezwaga mu ishuri rya APEGA Gahengeri mu karere ka Rwamagana (…)
Abatuye umujyi wa Rwamagana bavuga ko inzu idasanzwe yubakwa ku isoko rikuru rya Rwamagana ari ikimenyetso cya ruswa abayobozi benshi baba barahawe ngo bemerere umuturage uri kuyubaka gukomeza ubwubatsi bwe ntawe umukoma imbere kandi idakurikije igishushanyo-mbonera cy’umujyi.
Umugore utuye mu karere ka Nyagatare yagiye gusaba icumbi kuri station ya polisi ya Kigabiro mu cyumeru gishize nyuma y’uko kuwa tariki 29/11/2013 yari amaze guha abantu batazwi amafaranga ibihumbi 40 ngo bayamubikire nyuma yo kumubeshya ko inzego z’umutekano ziri gusaka abantu bose mu nzira iva Rwamagana yerekeza i (…)
Ikibazo cy’abantu bitwikira ijoro bakamena ibirahuri by’amazu y’abantu mu karere ka Ngoma cyageze mu kagali ka ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo, mu gihe iki kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa mu kagali ka Mahango bituranye.
Kansanga Ndahiro Marie Odette yagaragajwe ko ariwe mukandida umwe rukumbi uhatanira umwanya w’umusenateri uhagarariye intara y’Uburasirazuba wari umaze igihe utagira uwicayemo kuva madamu Mukabalisa wari senateri yatorerwa kuba umudepite mu matora yabaye mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka.
Umukozi wa Banque Populaire du Rwanda ku ishami ryayo riri mu mujyi wa Rwamagana yatawe muri yombi kuwa 25/11/2013 nyuma yo gufatanwa amafaranga miliyoni icumi ya banki yari ashyiriye abanyamasengesho ngo bayasengere agire umugisha hanyuma agarurwe mu isanduku ya banki.
Umugabo witwa Gatemberezi Daniel utuye mu mudugudu wa Mubumbwe mu kagari ka Bihembe muri Nyakariro yatemye umugore we n’ishoka yo kwasa inkwi n’abaturage bagerageje gutabara ababwira ko nabo umunsi yagarutse azabatema bose.
Abaturage bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza barasabwa kudahishira abajura biba insinga zirinda inkuba (uturindankuba) ziba zimanitse ku mapoto y’amashanyarazi.
Umuyobozi w’ishami ry’ikigo cya EWSA rya Rwamagana, Karemera Emmery, avuga ko muri uyu mwaka wa 2013 bamaze guha amashanyarazi abaturage barenga 6000 mu turere twa Rwamagana na Kayonza; muri rusange bafite abafatabuguzi 23608 muri utwo turere.
Ku isoko rikuru rya Rwamagana kuri uyu wa 01/11/2013 habereye impanuka yateye bamwe mu baryegereye gusinda kuko iyo modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari yuzuye inzoga yahakoreye impanuka, inzoga nyinshi yari itwaye zikameneka mu muhanda ariko bamwe bakaziyora mu miferege bakazinywa bagasinda.
Abatuye mu mujyi Rwamagana bazindutse bavuga inkuru y’umugabo ngo waguze serivisi z’indaya yicuruzaga mu mujyi wa Rwamagana, bagatahana ariko bagera mu rugo uwari waguze agasanga uwo yatahanye ari umugabo mugenzi we.
Habimana Maheneri wari ufite imyaka 19, wo mu murenge wa Munyiginya ho muri Rwamagana yaguye mu kiyaga cya Muhazi mu ijoro rishyira tariki 24/10/2013 apfiramo.
Mu murenge wa Gishari muri Rwamagana haraye hamenyekanye umugabo ufite imyaka 27 waketsweho gusambanya umwana w’umukobwa bivugwa ko atuzuye mu mutwe, ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umugabo ushinjwa gukubita no gukomeretsa nyina umubyara, urugomo yakoze mu ijoro ryo kuwa 17/10/2013.
Mu gihe umuyobozi w’akarere ka Rwamagana aherutse gutangaza ko muri ako karere hagiye gushyirwaho umugenzuzi uzakurikirana uko abakozi ba Leta bitabira siporo bakora kuwa gatanu nyuma ya saa sita, abakozi bavuganye na Kigali Today bayitangarije ko bitazaborohera kubahiriza ayo mabwiriza.
Mbanjineza Innocent wari utuye mu kagari ka Kabare mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana yaraye ashyinguwe aho muri Musha azize kuba yaraguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ubwo yari yagiye kuyiba mu ijoro rishyira tariki 17/10/2013.
Abakozi bo mu karere ka Rwamagana bakorera ku rwego rw’umurenge n’akagari barinubira ko bamwe mu bayobozi b’imirenge bikubira amafaranga yo gukoresha mu kazi, bakayakoresha uko bashaka mu gihe abo bakozi batanahabwa amafaranga y’urugendo n’ay’ifunguro iyo bagiye mu butumwa bw’akazi.
Mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 09/10/2013 bazindutse bajya gushyingura umwana wavutse apfuye, abaturage bemeza ko yaba yazize ko ise yakubise nyina wari umutwite amuhoye ko yamwanduje indwara bita imitezi.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yabwiye Kigali Today ko muri Rwamagana hafungiye abagabo babiri bashobora kuzafungwa burundu nibaramuka bahamwe n’icyaha bakurikiranyweho cyo kugaburira abantu inyama z’imbwa.
Police y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umugabo witwa Nzamurambaho Jean Damascene Ufite imyaka 28 wemera ko yasambanyije umwana w’imyaka 4 tariki 05/10/2013.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana icumbikiye abantu 62 bafatiwe mu nkengero z’umujyi wa Rwamagana, bakekwaho kugira uruhare mu byaha birimo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ubwambuzi, uburaya no gushora urubyiruko mu busambayi.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku mapikipiki mu karere ka Rwamagana barasabwa kubahiriza amabwiriza agenga gutwara abagenzi, bakanacyebura abo batwara kuko polisi yahagurukiye guhashya amakosa bakora agateza impanuka akambura Abaturarwanda ubuzima.