Rwamagana: Abakorerabushake ba Komisiyo y’Amatora batanze Mituweli ku batishoboye 40

Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu turere twa Rwamagana na Bugesera, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28/11/2014, bafashije imiryango 15 y’abatishoboye yo mu karere ka Rwamagana bayishyikiriza umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’abantu 40 y’uyu mwaka wa 2014-2015.

Abaturage bahawe uyu musanzu barimo n’abakorerabushake b’iyi Komisiyo batishoboye, batangaje ko banezerewe iki gikorwa naho abakorerabushake batanze uyu musanzu basaba abawugenewe guharanira imiyoborere myiza kandi bakarushaho gukora bateza imbere imibereho myiza yabo.

Umuryango watoranywaga, wahabwaga ubwisungane bw'umuryango wose.
Umuryango watoranywaga, wahabwaga ubwisungane bw’umuryango wose.

Iki gikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage 40 cyateguwe n’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu turere twa Rwamagana na Bugesera. Abahawe ubu bwisungane ni abaturage bo mu mirenge ya Kigabiro na Muhazi mu karere ka Rwamagana barimo n’abakorerabushake b’iyi komisiyo batishoboye batari babashije gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bagize imiryango yabo yose.

Majipe Habibu wo mu murenge wa Kigabiro yavuze ko afite umuryango w’abantu batandatu ariko ko abari baratangiwe umusanzu ari babiri gusa, bityo ngo kuba yunganiwe n’abakorerabushake bagenzi be ni ibyishimo ku muryango we.

Mu bahawe iyi nkunga harimo abakecuru bo mu murenge wa Muhazi batoranyijwe hakurikijwe abayibabaye kurusha abandi
Mu bahawe iyi nkunga harimo abakecuru bo mu murenge wa Muhazi batoranyijwe hakurikijwe abayibabaye kurusha abandi

Umutoni Eliane ushinzwe guhuza ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu turere twa Rwamagana na Bugesera, avuga ko abakorerabushake b’iyi komisiyo batekereje iki gikorwa ubwabo bagakusanya inkunga mu rwego rwo kunganira leta gufasha aba baturage kandi agasaba abayigenewe kwimakaza imiyoborere myiza no kurushaho gukora kugira ngo bigire.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’abakorerabushake bashinzwe ibikorwa by’amatora ku rwego rw’imirenge n’uturere twa Rwamagana na Bugesera.

Ubusanzwe ngo bigisha abaturage ibijyanye n’uburere mboneragihugu, bakangurira abantu gutora neza no kugira uruhare mu miyoborere, ariko ngo basanze ari byiza ko inyigisho zabo zijyana n’ibikorwa bifatika nk’ibi byo kubunganira kugera ku bwisungane mu kwivuza bibashoboza kubona serivise z’ubuvuzi nta nkomyi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

byiza cyane kubna aba bakorerabushake bahuriza hamwe inkunga bagafasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza bityo babungabunga ubuzima bwabo

majipe yanditse ku itariki ya: 30-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka