FPR-Inkotanyi yanyibagije agahinda k’umwana wanjye - Umubyeyi wa Nirere waguye mu muvundo
Barihenda Emmanuel umubyeyi wa Nirere Jeannette, watabarutse nyuma yo gukomerekera mu muvundo wabaye tariki 23 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu yatangaje ko FPR yamuhojeje amarira y’umwana we, ashimira Perezida Paul Kagame wakomeje kumwoherereza abamuba hafi.

Barihenda abitangaje nyuma yo gushyikirizwa n’Ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu inzu irimo ibikoresho, igikoni, ubwiherero n’ikiraro cy’inka kugira ngo bibafashe mu buzima bwabo.
Agira ati "Nshimimye Perezida Kagame Paul, nageze mu bibi abimfashamo n’umuryango wa FPR-Inkotanyi, bambaye hafi banyibagiza agahinda ko kubura umwana wanjye wagiye. Bampaye ibyiza baranyubakira inzu bampa n’inka ndabashimira."
Nyirabuhinja Venansiya umubyeyi wa Nirere Jeannette, avuga ko umuryango FPR-Inkotanyi wabaye hafi umuryango kuva Nirere yapfa.
Ati "FPR-Inkotanyi yaradufashije kuva Nirere yapfa, baduhaye amafaranga turikenura, ubu baduhaye inzu yuzuye ibikoresho, baduhaye inka, batubaye hafi cyane, turabashima kandi turishimye, kuko batubaye hafi bamenya uko tumeze kugeza n’ubu batwitaho."

Barihenda avuga ko Nirere ari we wari amutunze, akampahira naba mbyutse ngasanga yateguye amafunguro. Yaragiye ariko FPR-Inkotanyi na yo rwose yaramusimbuye imba hafi ndetse inkorera n’ibikorwa we atari gushobora.
Uwanyirigira Roseline, Umunyamabanga wa Komite nyobozi y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba yatangaje ko Nirere Jeannette yari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi kandi yatabarutse yaje gushyigikira umukandida w’umuryango.
Agira ati "Yatabarutse yaje gushyigikira umukandida w’umuryango, umuryango na wo ntabwo wamwibagiwe, ni yo mpamvu tuje kubashyikiriza ibyo yari kuzabakorera, kandi tuzaguma kubaba hafi. Uyu munsi tuje kubashyikiriza inzu, ibikoresho byo mu nzu, igikoni, ubwiherero n’inka mu kiraro, ibi byose ni byo kubafasha kandi umuryango urabazirikana."
Nirere Jeannette yatabarutse tariki 25 Kamena 2024, umuryango FPR-Inkotanyi wabaye hafi umuryango we ndetse ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi, bwijeje uyu umuryango kuzakomeza kubaba hafi.

Tariki ya 23 Kamena 2025, ubwo umukandida wa FPR-Inkotanyi yari ashoje igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, habaye umuvundo w’abari baje kumushyigikira bituma babiri babura ubuzima, naho abandi 36 barakomereka.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|