Rwamagana: Abaturage bafashe umujura wibaga insinga z’amashanyarazi
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kadasumbwa mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwurire wo mu Karere ka Rwamagana, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25/11/2014, bataye muri yombi umugabo witwa Zirimabagabo Innocent wari umaze kubiba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 45, aturutse mu Karere ka Kicukiro ko mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage batuye muri aka Kagari ka Ntunga bavuga ko bakunze guterwa n’ibisambo bikabiba insinga z’amashanyarazi ariko bakavuga ko bashyizeho ingamba zo gutabarana ku buryo niyo hagize ubiba insinga, bitamworohera kuzicikana ngo azitware.
Ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25/11/2014, ni bwo aba baturage bo mu Mudugudu wa Kadasumbwa babuze umuriro maze bahita bakeka ko insinga z’amashanyarazi ziwubagezaho zibwe, ari na bwo batabaranaga bagafata uwabibaga bakamushyikiriza Polisi.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kadasumbwa, Kamanzi Jonas, yatangaje ko ari inshuro ya gatanu bari bibwe insinga z’amashanyarazi ku buryo bahorana amakenga yo kwibwa izo nsinga ndetse bakaba baramaze no gushyiraho ingamba z’uko iyo babuze umuriro bahita bakurikirana ngo bamenye niba ari ikibazo rusange.
Iyo basanze ahandi hari umuriro, bahita bakoranaho bagatangatanga kugeza bafashe ubibiye insinga cyangwa bakazimutesha.
Uyu mudugudu wa Kadasumbwa uri mu kilometero kimwe uvuye ku isoko rya Ntunga riri mu Murenge wa Mwurire. Ubusanzwe umuriro w’amashanyarazi rusange wagarukiraga kuri iri soko ariko ku bwumvikane n’ubushake bw’abaturage bo muri uyu mudugudu, biyemeje gukusanya amafaranga bakurura umuriro bawugeza mu mudugudu wabo kugira ngo bacane.
Cyakora ngo baterwa agahinda n’inyangabirama zibabuza amahwemo n’urumuri bavuga ko bahawe n’Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yanenze bikomeye iyi ngeso y’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ashimira abaturage babashije gufata uwabangirizaga ibikorwa remezo ndetse abasaba gukomeza kwirindira umutekano.

Uwimana yibukije ko ibikorwa remezo bihenda cyane bigatwara leta amafaranga menshi kandi ko hari igihe abaturage baba bongeyeho n’uruhare rwabo, bityo abantu bose bakaba bakwiriye kubyubaha birinda kubyangiza.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’Uwungirije ukuriye ubugenzacyaha muri iyi Ntara, Inspector of Police, Emmanuel Kayigi, yashimiye uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano kandi abasaba kurwanya uwo ari we wese wakwangiza ibikorwa remezo kuko aba ahungabanya umutekano anabuza ituze abaturage.
Kugeza ubu, Zirimabagabo Innocent afungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kigabiro akurikiranyweho ubujura bwo kwiba insinga z’amashanyarazi aciye icyuho. Mu gihe icyaha cyamuhama, yahanwa n’ingingo ya 303 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo cyo kuva ku myaka 7 kugeza ku 10 muri gereza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|