Rwamagana: BNR yatashye inyubako y’Ishami ryayo mu Ntara y’Iburasirazuba

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’ishami ryayo ryo mu Ntara y’Iburasirazuba riri mu karere ka Rwamagana, ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki 26/09/2014.

Iyi nyubako y’amagorofa atatu yuzuye itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2,7, ikazaba ikoresha ikoranabuhanga rihanitse ku buryo bwunganira icyicaro gikuru cya Kigali.

Iyi nyubako y'ishami rya BNR mu ntara y'Iburasirazuba, yubatse mu karere ka Rwamagana.
Iyi nyubako y’ishami rya BNR mu ntara y’Iburasirazuba, yubatse mu karere ka Rwamagana.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko iyi nyubako izihutisha serivise zitangwa na BNR mu Ntara y’Iburasirazuba kuruta uko byakorwaga mbere kuko bakoreraga ahantu hato bakodeshaga.

Rwangombwa yavuze ko iyi nyubako yubatswe ku buryo budasanzwe kandi butandukanye n’izindi nyubako zo mu Ntara, kugira ngo ibe yatanga ubwunganizi ku cyicaro gikuru cya BNR mu gihe bibaye ngombwa.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, ni bo bafunguye ku mugaragaro iyi nyubako.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, ni bo bafunguye ku mugaragaro iyi nyubako.

By’umwihariko, ngo mu gihe haba ikibazo gihungabanya ikoranabuhanga ku cyicaro gikuru cya BNR, ngo bashobora kubishanga muri iri shami ku buryo bakomeza “gukora nk’aho nta cyabaye”.

Banki Nkuru y’u Rwanda yafunguye imiryango yayo mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2007, ikodesha. Icyo gihe hari amashami y’ibigo by’imari 10 gusa ariko ubu ngo ageze kuri 26, udushami twayo tugera kuri 43 ndetse na za “Guichets” 23 hirya no hino mu Ntara.

Bamwe mu Ntumwa za Rubanda muri Sena no mu Mutwe w'Abadepite baje kwizihiza ibi birori.
Bamwe mu Ntumwa za Rubanda muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite baje kwizihiza ibi birori.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko gahunda ya BNR yo kwegereza serivise abaturage n’ibigo by’imari muri iyi ntara byazamuye ubukungu mu bipimo bifatika bishingiye ku mafaranga yabitswaga muri BNR n’ayabikuzwaga.

Kuva mu mwaka wa 2007 ubwo BNR yatangiraga gukorera mu Ntara y’Iburasirazuba, amafaranga abikwa n’ibigo by’imari muri BNR yavuye kuri miliyari 7 na miliyoni 900 agera kuri miliyari 15 na miliyoni 300.

Amafaranga abikuzwa muri BNR yavuye kuri miliyari 5 na miliyoni 900 agera kuri miliyari 16 na miliyoni 300.

Banki Nkuru y’u Rwanda ifite amashami ane mu ntara enye z’u Rwanda ariko mu Ntara y’Iburengerazuba, hiyongeraho “Guichet” ya Rubavu.

Aya mashami ya BNR yo mu nyubako zigezweho kandi bigaragara ko zisanzuye, ari mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise zitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, nk’uko Guverineri Rwangombwa yakomeje abitangaza.

By’umwihariko, ngo iri shami rizarinda umutekano w’amafaranga yo mu Ntara y’Iburasirazuba, dore ko iyi Ntara yihagije mu mafaranga ku buryo amafaranga ikoresha yose ari ayiturukamo. Mbese ngo nta mafaranga ijya isaba BNR uretse kubitsa no kubikuza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka