Intara y’Iburasirazuba yatangiye kunoza igenamigambi rya 2015/2016
Intara y’Iburasirazuba hamwe n’inzego nkuru z’igihugu nka za Minisiteri, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28/11/2014, bateraniye i Rwamagana mu nama nyunguranabitekerezo igamije kunoza igenamigambi ry’ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu turere twose tuyigize mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2015-2016.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, avuga ko gukora igenamigambi hakiri kare kandi rikanozwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirebwa na ryo, ngo bikemura ikibazo cyakunze kugaragara mu nzego z’ibanze na za Minisiteri, kuko ngo hari igihe akarere kateganyaga igikorwa na Minisiteri zitandukanye zikabigira umuhigo kandi bikorerwa umuturage umwe n’ahantu hamwe.

Mu gihe umwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 urimo gusatira amezi atanu gusa, Intara y’Iburasirazuba yatangiye kunoza igenamigambi ry’umwaka uzakurikiraho, nyuma y’amezi arindwi ngo kuko iyo igenamigambi rikozwe kare kandi abantu bahujije imbaraga, birushaho guhuza iryo genamigambi na gahunda z’igihugu zirimo icyerekezo 2020 n’intego za EDPRS 2, nk’uko byagarutsweho na Guverineri Uwamariya.
Iri genamigambi rishingiye ku bikorwa biteza imbere abaturage mu nzego z’ubuzima bwabo bwose, rirasuzumwa hagendewe ku karere ku kandi, agafite ibikorwa bitumvikana cyangwa ibyibagiranye kakagirwa inama zo kubinoza kugira ngo bizabashe no kubona urugero rwo gusuzumirwaho.

Mu buryo butagaragaramo kwirarira ahubwo ahari ikibazo kikagaragazwa, abayobozi b’uturere turindwi tw’Intara y’Iburasirazuba bagaragaje igenamigambi ry’ibikorwa bateganya gukora mu mwaka wa 2015-2016 ndetse bungurana ibitekerezo n’inzego nkuru z’igihugu bireba, zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Mu bibazo byagarutsweho cyane harimo ubuke bw’amazi meza mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’ikibazo cy’imihanda idatunganye ku buryo bikibangamiye iterambere rirambye ry’iyi Ntara. Cyakora Guverineri Uwamariya avuga ko ari cyo cyiza cyo guhuriza hamwe inzego nk’izi kugira ngo zitekerereze hamwe igisubizo gituma ubuzima bw’umuturage buba bwiza.

Nubwo iri genamigambi ry’ibikorwa rikomeje kunozwa hakaba hazongerwamo ibindi, hari ibikorwa ndasimburwa rigomba kwitaho nk’ubuhinzi, ubworozi, ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi, iterambere ry’imiturire no gutunganya imijyi, iterambere ry’ubukerarugendo ndetse n’ikoranabuhanga.
Iri genamigambi ritangiye kunozwa mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2014-2015, rikaba ari ryo rizashingirwaho imihigo nyirizina y’umwaka wa 2015-2016.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|