Abanyeshuri biga mu Agahozo Shalom bakoze Radio yumvikana kuri FM
Abanyeshuri biga bakanaba mu mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” uri mu karere ka Rwamagana, babashije gukora Radio yumvikana ku murongo 106.7 FM muri uyu mudugudu wose ndetse n’inkengero zawo.
Iyi radio y’Agahozo Shalom “ASYV Radio 106.7 FM” ishobora gusakaza amajwi muri metero 500 gusa uhereye aho iba iri (ni ukuvuga metero 1000 z’umurambararo), ngo ifasha abanyeshuri muri gahunda zitandukanye zijyanye n’uburezi bwabo, imyidagaduro ndetse n’ubushakashatsi bashobora gusangira nk’abanyeshuri.

Umuyobozi w’iyi radio, Mutuyimana Joel, wiga mu mwaka wa 5 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa, avuga ko we na bagenzi be bagize igitekerezo cyo gushinga radio muri uyu mudugudu ku buryo abana bashobora gusobanukirwa imikorere rusange ya radio ndetse no gutambutsaho amakuru bafata nk’ingirakamaro.
Nyuma yo kugira igitekerezo no kunoza umushinga mu gihe cy’imyaka 2, iyi radio yatangiye kumvikana mu mudugudu Agahozo Shalom mu kwezi kwa 7 k’umwaka ushize wa 2013. Aba banyeshuri bakaba barabifashijwemo n’abarimu babo babunguraga ubumenyi ndetse no ku nkunga y’ibikoresho bahawe n’ubuyobozi bw’ishuri bigamo.

Mutuyimana Joel avuga ko iyi radio ifasha abanyeshuri biga muri uyu mudugudu gusangira ibitekerezo n’ubumenyi bushingiye ku byo buri wese yiga, dore ko baba biga mu mashami atandukanye.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryo muri uyu mudugudu batangaza ko iyi radio ari amahirwe kuri bo, ngo kuko ibyo biga mu ishuri babasha kubihuza n’ukuri kw’ibikorwa kandi ikaba ifasha benshi mu kumenyekanisha impano zabo baba bafite nk’abanyeshuri ndetse n’intumbero z’ibyo bifuza kuzageraho.

Mutuyimana ashishikariza abandi banyeshuri biga impande n’impande gushirika ubute bakumva ko ibintu bifuza bishoboka kuko ngo ni bwo bakabya inzozi zabo aho kwisuzugura ngo bitume badakora ibyo bifuza.
Aba banyeshuri bashimira cyane nyakwigendera Anne Heyman wubatse uyu mudugudu aba bana bigamo bakanawubamo, ariko akaba aherutse kwitaba Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka azize impanuka.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Muvandi l’m very Happy bcz of ur best talents so,be continue and don’t forget where did we come from? Do hur up bcz there’s some thing hung on us in our gd future! Please, look after ur self and look after onether one! This’d my best wishes for u! So that l bleeve ur gd work.thx may God be with u forever see u!
Muvandi l’m very Happy bcz of ur best talents so,be continue and don’t forget where did we come from? Do hur up bcz there’s some thing hung on us in our gd future! Please, look after ur self and look after onether one! This’d my best wishes for u! So that l bleeve ur gd work.thx may God be with u forever see u!
erega ubuyobozi bwiza dufite ni umutekano usesuye ba kwicara tugatekereza neza abana nkaba bakabashya kwerekana impano zabo bifitemo rwose kandi barashyigikiwe nibitari ibi bazabigeraho, 2020 vision turi kuyikoza ho imitwe y’intoki
iri shuri ririkuzamura ireme ry’uburezi igihugu cyacu gishaka ibi ni byiza cyane mu myaka iri imbere bazaba babasha gukora noneho Radio yumvinama mu gihugu cyose.
abana b’abanyarwanda bazi ibintu ku buryo bahawe rugari babigeze kure maze ibyari byarabuze mu rwanda bikaboneka. aba bitabweho maze ubumenyi bafite abaheho bagenzi babo