Rwamagana: Abacuruza za resitora n’utubari barasabwa kwita ku isuku

Abacuruza za resitora n’utubari mu karere ka Rwamagana barasabwa kwita ku isuku mu buryo budasubirwaho, kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere ariko n’ubuzima bw’abaturage bafata amafunguro yabo budahumanye.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne, ubwo ku wa Kane, tariki ya 6/11/2014.

Aha ni mu gikoni cy'imwe muri za resitora z'i Ntunga. Uyu mugabo yarimo azinga 'zingaro.'
Aha ni mu gikoni cy’imwe muri za resitora z’i Ntunga. Uyu mugabo yarimo azinga ’zingaro.’

Yari muri mu rusisiro rw’ubucuruzi rwa Ntunga rurimo n’isoko rya Ntunga mu murenge wa Mwurire, mu gikorwa cyo kugenzura isuku iboneka muri izi nzu zikorerwamo ubucuruzi bwo kugurisha amafunguro.

Iki gikorwa kikaba cyaranzwe n’inama zo kunoza isuku ndetse umwe mu basuwe asabwa kuba afunze kugira ngo abanze avugurure inyubako ngo kuko iyo yakoreragamo ari nto ku buryo idashobora gutanga serivise za resitora.

Aha, abayobozi basuraga resitora ya Mukankuranga Claudine bavuze ko inyubako ari nto cyane kandi ikaba irimo umwanda, maze bamusaba kuyifunga.
Aha, abayobozi basuraga resitora ya Mukankuranga Claudine bavuze ko inyubako ari nto cyane kandi ikaba irimo umwanda, maze bamusaba kuyifunga.

Hari mu gikorwa cyo kugenzura isuku iboneka muri za resitora n’utubari two mu karere ka Rwamagana, by’umwihariko mu nsisiro z’ubucuruzi, ari na ho hakunze kugaragara bene ubu bucuruzi bw’amafunguro atetse.

Nubwo resitora zitaraba nyinshi mu rusisiro rw’ubucuruzi rwa Ntunga rurimo n’isoko rigari rya Ntunga mu murenge wa Mwurire, ngo n’izihari, isuku yazo irakemangwa ku buryo mu igenzura ryakozwe n’akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane, hari iyo abayobozi bavuze ko ikabije, maze basaba ba nyirayo kuba bafunze kugira ngo babanze bayivugurure.

Aha, ubuyobozi bw'akarere bwagenzuraga ubwiherero bwa kamwe mu tubari, busanga hari umwanda, basaba nyirako kubikosora.
Aha, ubuyobozi bw’akarere bwagenzuraga ubwiherero bwa kamwe mu tubari, busanga hari umwanda, basaba nyirako kubikosora.

Mukankuranga Claudine wayicururizagamo yatangaje ko ari ingorane zikomeye agize zo gusabwa gufunga iyi resitora kuko ari yo yamuhaga ubushobozi bwo kubaho, gutunga abana be no kubarihirira amashuri kandi ngo ntiyabona ubushobozi bw’amafaranga yo guhita ayivugurura.

Benshi mu bakoreweho iri genzura ariko, bishimiye inama bahawe ndetse bemeza ko bagiye gukosora ibitagenda.

Rutaganira Jean de Dieu ucuruza akabari karimo na resitora muri uru rusisiro, yatangaje ko yishimiye inama yahawe n’ubuyobozi zo kongera isuku mu kabari ke, by’umwihariko ku bijyanye n’igikoni ngo kuko na we yemera ko gifunganye ku buryo aho bokereza hegeranye cyane n’aho bogereza ibikoresho.

Ibi ngo bikaba ari na byo bigaragaza umwanda muri iki gice. Cyakora, ngo agiye kubihindura yongera ubunini bw’igikoni kugira ngo haboneke umwanya w’igikoni nyirizina ndetse n’ahogerezwa ibikoresho.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne, avuga ko ikigenderewe muri ubu bugenzuzi bw’isuku atari uguhombya abakora ubu bucuruzi bugurisha amafunguro cyangwa se kubafungisha aho bakorera, ahubwo ko ari ukugira ngo ababikora, babikorane isuku ibereye ababifata, bityo hakabaho inyungu ariko n’ubuzima bw’abaturage budahungabanye.

Iyi gahunda y’ubugenzuzi bw’isuku mu bacuruza za restaurant n’utubari irakomeje mu karere ka Rwamagana kugira ngo buri wese ukora ubu bucuruzi atere imbere ariko kandi yubahiriza amabwiriza y’isuku, by’umwihariko kuri ibi bicuruzwa bigurwa abantu bagahita babirya.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

urusaku aho rwitwaweho ubu abantu uzi ukuntu bameze neza, ubu rwose abatu twari duturiye insegero ariko bakaba barihanangirijwe ubu rwose bintu bimeze neza naha rero irwamagana nibihanangirirzwe birakwiye rwose

jean yanditse ku itariki ya: 8-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka