“Zinga” yongeye gusubizwa icyubahiro mu Itorero EPR nyuma y’imyaka 107 yibagiranye
Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR), kuri iki Cyumweru, tariki ya 24/08/2014, ryatangije ku mugaragaro Peresibiteri ya Zinga (Zinga Presbytery) ndetse ryimika Umushumba akaba n’Umuvugizi w’iyi Peresibiteri ibumbye Itorero EPR mu Ntara y’Iburasirazuba, hatabariwemo akarere ka Bugesera.
Izina “Zinga” ryitiriwe iyi Peresibiteri ni umusozi wo mu kagari ka Zinga mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana, wagezweho bwa mbere n’Abamisiyoneri b’i Bethel mu Budage mu mwaka w’1907, ariko ntibahatinde; ndetse kuva icyo gihe, nta bikorwa bifatika by’Itorero Presbyterienne byari byarahagaragaye.

Byari ibyishimo byinshi ku bakirisito b’Itorero EPR bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero, kuba iri torero rya EPR ryongeye kugira icyicaro ku gicumbi cy’aho ryakomotse.
Umuyobozi Mukuru w’Itorero Presbyterienne mu Rwanda, Rev. Pastor Musemakweli Elysé, yasabye abayoboke b’iri torero kwirinda kuba abanyadini by’umuhango ahubwo bakarangwa n’imigirire ikwiriye abakijijwe kandi bahamya Yesu Kristo. Ibi ngo basabwa kubikora iminsi yose kandi mu gihe cyose, aho yavuze ko ari “ukuba Abakiristo amasaha 24 kuri 24”.

Yongeye gusaba abakristo b’iri torero kwirinda gushaka indonke no kwifuza gukira vuba batakoze ngo kuko ari yo mpamvu ikunze gutuma abantu barimo n’abitwa abakirisito banyereza ibyo bashinzwe gucunga.
Pasiteri Musemakweli yasabye aba bakirisito gukomeza guhamya Yesu, baharanira amahoro kandi barwanya amacakubiri aho ari ho hose, ndetse bakarwanya ubukene kugira ngo abantu babashe kubaho neza baharanira ubuzima bwiza kandi banezerewe.
Yagize ati “Tuve mu idini ry’umuhango. Ntacyo byaba bimaze kuvuga ngo nkunda Imana ntakunda mugenzi wanjye; ntacyo byaba bimaze kuvuga ngo nkunda Imana kandi ngambanira mugenzi wanjye…nimureke rero bavandimwe, idini ryacu rye kuba iry’icyuka, ahubwo ribe iry’ibikorwa”.

Umuyobozi Mukuru wa Presbytery ya Zinga, Pasiteri Mukamakuza Therese, yashimiye Itorero Presbyterienne ryamugiriye icyizere kandi agahabwa inshingano zo kureya iyi “Zinga” ivutse ubwa kabiri nyuma y’imyaka igera ku 107 yasaga n’iyibagiranye.
Pasiteri Mukamakuza yavuze ko azaharanira ko abakirisito bo muri Peresibiteri ayoboye bazagira imibereho myiza ihesha Imana icyubahiro ndetse n’imiryango yabo kugeza ku gihugu cyose. Ibyo ngo bizagerwaho mu gihe abakirisito bazagira ishyaka n’umwete mu byo bakora kandi bakarangwa n’ubumenyi mu ijambo ry’Imana kandi bagira uruhare mu bukungu n’imibereho myiza y’ikiremwamuntu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette, yasabye abayoboke b’Itorero EPR kubakira ku bukirisito bwabo bakaba umusemburo w’impinduka nziza kandi ngo bikazagerwaho ari uko bimakaje ubufatanye muri byose ndetse bakajya bagira igenamigambi ry’ibikorwa byabo.
Muri uyu muhango kandi himitswe Umuyobozi wungirije wa Peresibiteri ya Zinga, Pasiteri Hanyurwineza Jean Marie Vianney; bombi bakaba bahawe inshingano yo kurera uru rwego rwa EPR rubumbye amaparuwase 19.

Inteko rusange y’Itorero EPR yateranye muri Werurwe 2014, ni yo yafashe umwanzuro w’ivugurura mu nzego zaryo maze ishyiraho uturere tw’ivugabutumwa 7 twitwa “Peresibiteri (Presbytery)”, dusimbura ibyari indembo 17.
Nyuma yo gushyiraho inzego za Peresibiteri muri EPR, tariki 3/08/2014, Inteko Nkuru ya EPR yatoye abayobozi n’ababungirije bagomba kuzayobora izi Peresibiteri zose uko ari 7 mu gihugu, ariko umuhango wo gutangiza uru rwego ukaba wabereye muri Peresibiteri ya Zinga mu Ntara y’Iburasirazuba, ari na ho iri torero ryaboneye izuba mu mwaka wa 1907, ariko kuva icyo gihe hakaba hari haribagiranye.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
TUBANJE KUBASUHUZA MWIZINA RYA YESU, TURI MURI PARUWASE YA NYAGATARE ARIKO DUFITE IKIBAZO GIKOMEYE KUKO MUDUFASHE .MUDUSOBANURIRE NIBA URUSENGERO RWITORERO RWEMEWE GUKORERAMO BISSNESS RUKODESHWA NABANDI BANTU NGO RUKORERWEMO URUGERO BURIWAGATANU HARIMO ABANTU BARIKUBESHYA ABANTUNGO BARABAHANURIRA KWERI?
IKINDI KIBAZO MUDUFASHE MUDUSOBANURIRE NIBA KUCYUMWERU AMATERANIRO ARIKUBERA MURUSENGERO HANYUMA HAGAKODESHWA AHO IMBERE YURUSENGERO NGO HABERE UBUKWE N’AMATERANIRO ARIMO IBI NIBIKI KOKO?KUKO KUWA8/12/2019 HARIMO UBUKWE TURI MURUSENGERO KANDI ABAKURU NTANUMWE UBIZI,BAGAFATA ICYUMBACYAMASENGESHO BAGASOHORAMO ABANTU BARIGUSENGA NGO HARAKODESHEJWE HAGIRWE STOCK MUDUKORERE UBUVUGIZI KUKO NDABONA PARUWASE YA NYAGATARE IGEZE AHABI.MUDUFASHE ITORERO RYACU RYEKUJYAMUCYASHA KIMEZE GUTYA .MURAKOZE.MUSHAKA IBINDIBISOBANURO MWAMVUGISHA KURI 0780364307