Umusore witwa Habineza Emmanuel w’imyaka 22 yafatanywe urumogi udupfunyika 5, amaterefoni 16 n’ibindi bintu bitandukanye by’ibikoresho byo mu nzu yagiye yiba.
Abayobozi bo mu Karere ka Nyamasheke bihanangirijwe kurya umwenda wa rubanda mu bikorwa byose bakora mu karere cyane ibikenera amafaranga.
Umusore w’imyaka 21 uvuka mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi na polisi y’igihugu nyuma yo gushinjwa kwiba moto ku rusengero rw’abametodiste mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo.
Inkeragutabara zo mu Karere ka Nyamasheke zasabwe kuba umusemburo w’iterambere, zibumbira mu makoperative hagamijwe kuba indashyikirwa mu iterambere kandi zubaka igihugu.
David Irambona, umusore w’imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Ninzi mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke acuruza amafaranga yo guhamagara (Me2U) n’ubwo atabona.
Umusore witwa Tuyishime Etienne yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo yari yagiye mu masengesho n’abandi banyeshuri mu rusengero rwa ADEPR ya Bigutu.
Kuba abajyanama b’utugari n’imirenge bakora nabi biri mu bihembera ruswa cyane bikozwe n’abayobozi b’utugari cyangwa ab’imirenge mu karere ka Nyamasheke.
Mu gihe hakunze kuboneka imfu zitandukanye mu Karere ka Nyamasheke, rimwe na rimwe ziterwa n’ibiza biturutse ku mvura, abandi bakagwa mu mazi, polisi ikorera muri aka karere ivuga ko bitangiye kuba umuco ko abaturage bahita bashyingura abantu babo batabanje kubakorera isuzuma (Autopsy) bityo bakaba basabwa kubicikaho.
Ibyaha bikomeza kwiganza mu karere ka Nyamasheke ni ugukubita no gukomeretsa, mu ghe ibyaha birimo gusambanya abana n’ubujura biza ku rwego rwa kabiri, ubuhemu no guhoza ku nkeke bikaza ku mwanya wa gatatu.
Abantu batatu bo mu Mudugudu wa Gisagara mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bagwiriwe n’umusozi ubwo bari bagiye kuvoma mu nsi yawo bahita bitaba Imana.
Umugabo witwa Munyaneza Athanase uri mu kigero cy’imyaka 26 yafashwe n’abaturage bafatanyije na polisi afite urusinga rureshya na metero 15 n’igice bivugwa ko rwari rugenewe kugeza amashanyarazi kuri santeri y’ubucuruzi ya Ntendezi no ku kigo cya Leta gishinzwe ibijyanye n’ubuhinzi (RAB) kiri mu Murenge wa Ruharambuga.
Niyogushimwa Benjamin w’imyaka 2 wo mu Mudugudu wa Rubayi mu Kagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamashe yitabye Imana aguye mu mwobo ufata amazi yo ku nzu.
Umwana witwa Kwizera uri mu kigero cy’imyaka 2,5 kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2014 yaguye mu mugezi wa Kamiranzovu aho bakunda kwita ku Gisenyi mu murenge wa Kagano ahita apfa.
Mu isanteri ya Shangazi mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga haravugwa umugabo witwa Munyaneza Onesphore uvugwaho kwigomeka ku buyobozi, agakubita abaturage abasaba ko bamuha amafaranga bayabura akabahondagura ubundi agahita atoroka.
Umugabo witwa Havugimana Emmanuel wari utuye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rangiro wo mu Karere ka Nyamasheke yitabye Imana nyuma kugerageza gukura inka mu mwobo ugahita uriduka, impanuka yabaye kuwa kabiri tariki ya 25/11/2014.
Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 24/11/2014, Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota L/C 123 CD02 yari itwawe na Blaise Gasongo ufite imyaka 42 yagonze moto yari iriho abantu babiri, Hakizimana Joseph w’imyaka 23 wari uyitwaye na Hakizimana Ernest yari ahetse, umumotari arakomereka ku buryo bukomeye.
Umugabo witwa Komezusenge Jean w’imyaka 39 y’amavuko yitabye Imana nyuma yo guhanuka mu modoka yari abereye kigingi akitura mu muhanda.
Mu gihe muri Afurika ndetse n’ibindi bice binyuranye byo mu Rwanda usanga hari urubyiruko rwinshi, mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke abageze mu zabukuru nibo benshi kurusha urubyiruko kuko bari ku kigereranyo cya 60%.
Bamwe mu baturage mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere Ka Nyamasheke bavuga ko bamaze gutera intambwe ikomeye kandi idasubira inyuma mu kubaka amahoro arambye y’igihugu bishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bakangurirwa kandi bigishwa umunsi ku munsi.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/11/2014, urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwarekuye by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Bizuru Isaac ndetse n’umucungamutungo wa Sacco ya Bushenge, Kimazi Jimmy, mu gihe uwari uhagarariye VUP mu Bushenge yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Umugabo witwa Rukeribuga Jean utuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi n’irondo, kuwa 17/11/2014 ari gucuragura ku nzu y’umuturanyi we witwa Murakaza Etienne.
Abaturage bo mu gihugu cya Autriche bavuga ko bagiye kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu gihe kitarenze umwaka mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Umukobwa witwa Ingabire Assia w’imyaka 17 yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita yitaba Imana ubwo yari yagiye koga hamwe n’abandi bana.
Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana icuruzwa ry’abantu, inzu ikora umuziki izwi ku izina rya Boston Pro ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, bateguye igikorwa cyo gufasha abahanzi kumenyekana ndetse bakazatanga n’ibihembo bitandukanye ku muhanzi uzahiga abandi mu karere ka Rusizi (…)
Abana bagera kuri batatu bo mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Kibingo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke barashinjwa gusambanya mugenzi wabo uri mu kigero cy’umwaka umwe.
Nyuma y’aho umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’itorero, Rucagu Boniface anengeye icyivugo cy’intore za Nyamasheke, kuri ubu ngo cyaba kigiye guhindurwa kugira ngo gihuzwe n’ibindi byivugo biri mu tundi turere tugize igihugu.
Abagenda mu modoka z’amasosiyete atarwa abagenzi mu muhanda Rusizi- Kigali, bavuga ko batanyurwa na serivise bahabwa kuko ngo bamwe babata mu nzira mu gihe abandi bavuga ko basigara baguze amatike yabo bamaze no kwishyura.
Ubwo akarere ka Nyamasheke kitabaga komisiyo ishinzwe imicungire y’imari n’umutungo wa Leta (PAC) mu nteko ishinga amategeko, tariki 14/10/2014, karezwe gusesagura umutungo wa leta no gutangira ubusa ibya leta babikoze nkana, aho byagaragaraga muri kontaro bagiranye na rwiyemezamirimo bari bahaye isoko bakamuha amafaranga (…)
Umugore witwa Nyirantezirembo utuye mu Mudugudu wa Matyazo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yasize umwana we, Irambona Patrick wari ufite amezi ane (4) ku nkombe y’uruzi rwa Nyirashyushyu ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo, agarutse asanga uruzi rwamutwaye.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugura impapuro nyemezamwenda (bond de tresor) ku bwinshi mu rwego rwo kwizigamira no gufasha leta gukomeza gukwirakwiza ibikorwaremezo mu gihugu cyose.