Nyamasheke: Umukobwa yarohamye mu kivu yitaba Imana
Umukobwa witwa Ingabire Assia w’imyaka 17 yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita yitaba Imana ubwo yari yagiye koga hamwe n’abandi bana.
Uyu mwana yari yaragiye gusura abantu bo mu muryango we baba mu karere ka Nyamasheke, ababyeyi be bakaba bazwi ku mazina ya Mathilde na Saratiel batuye mu mujyi wa Kigali, ari naho uyu mwana yabaga.
Ingabire yari yagiye gukina n’abandi bana ku kibuga cya Nyamasheke aho abaturage bo muri Autriche bari baje kureba uko abana b’abanyarwanda bakina, ngo bazatoremo abo bazashyira mu ishuri ry’umupira w’amaguru bifuza gushinga muri ako karere.
Umwe mu bana bajyanye na Ingabire koga avuga ko bamaze gukina, umwe akabaha igitekerezo cyo kujya koga mu kivu kuko bari babize ibyuya.
Ngo bahagurutse ari batanu bagezeyo batangira koga ariko Ingabire ngo ntabwo yari azi koga neza, bamubuza koga ariko aranga ajyamo birangira arohamye.
Agira ati “twari twamubujije koga ariko ajyamo, afata umwe mu bo barimo kogana aramukomeza bose bagiye kurohama abasha kumwigobotora agera ku nkombe bigoranye, mu gihe undi yari yamaze kurohama. Yageragezaga gutera ukoboko hejuru ngo tumutabare ariko natwe ntitwari kubishobora. Twahise dusubira ku kibuga tujya gutabaza kugeza ubwo baje gushakisha”.
Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahise batabara, barara bashaka umurambo w’uwo mwana burinda bucya bataramubona, akaba yabashije kuboneka muri iki gitondo yashizemo umwuka.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|