Nyamasheke: Yasize umwana ku nkombe z’uruzi agarutse asanga rwamutwaye
Umugore witwa Nyirantezirembo utuye mu Mudugudu wa Matyazo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yasize umwana we, Irambona Patrick wari ufite amezi ane (4) ku nkombe y’uruzi rwa Nyirashyushyu ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo, agarutse asanga uruzi rwamutwaye.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 10/11/2014, umurambo w’umwana ukaba waraye ubonetse kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 11/11/2014, uhita ushyingurwa.
Nyirantezirembo avuga ko yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ahetse umwana we, bagera hafi y’uruzi akahamusiga amuryamishije ku mpetso ye, yagaruka akamubura.
Mu kiniga cyinshi, uyu mubyeyi avuga ko yashatse abaturanyi ngo bamufashe gushaka umwana we yari amaze kubura bagashakisha bagaheba, ubuyobozi bukaza kumubona ku mugoroba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Twagirayezu Zacharie, avuga ko bashakishije umwana kugeza bamubonye kuri uyu mugoroba ndetse ahita ashingurwa hamaze gukorwa inyandiko y’ababyeyi bemeza uburyo umwana wabo yitabye Imana.
Uyu muyobozi asaba abaturage kwitondera gusiga abana babo aho babonye cyane cyane ahantu nko ku mazi cyangwa ku mihanda kuko baba bashyize ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati “twakoresheje inama abaturage tubabwira ko bidakwiye ko ufata umwana ukamusiga hafi y’uruzi cyangwa se ukamusiga hafi y’umuhanda, birakwiye ko ababyeyi bitwararika mu gucungira hafi abana babo cyane cyane abakiri bato”.
Uwo mwana witabye Imana yari umwana wa kabiri wa Nsanzabandi Bosco na Nyirantezirembo bemeza ko babanye neza.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|